Rusizi: Abaturage bagaragaje impamvu yatumye biogas bubakiwe zisubira inyuma

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwimbogo, n’Umurenge wa Nzahaha bavuga ko hashize umwaka urenga biyogazi (biogas) bubakiwe zidakora, bakavuga ko impamvu ari uko batigeze bahabwa abatekinisiye bashinzwe kuzikurikirana cyangwa ngo bigishwe uko zikorwa iyo zangiritse.

Hari abavuga ko kugira ngo biogas zikore bahabwa ubumenyi cyangwa ‘abatekiniye’ bo kuzisana

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko bubakiwe ibigega bya biogas kuko Ubuyobozi bwabonaga ko ibidukikije bitangiye kwangirika.

Bakavuga ko mu mwaka wa 2016 hari bamwe basabwe gutanga umusanzu wa Frw 100, 000 babwirwa ko agaciro k’ikigega ari Frw 500, 000.

Aba bakavuga ko hari abazikoresheje igihe kingana n’imyaka 2 zirahagarara ntizongera gukora.

Mvuka Joël wo mu Mudugudu wa Makamba, Akagari ka Karenge afite imyaka 70 y’amavuko, avuga ko yatangiye gukoresha biyogazi muri 2017, ariko hashize igihe gito irapfa, biyambaza ababishinzwe ariko ntibaza kuyikora kugeza uyu munsi.

Ati: ”Icyo gihe bayimpaye mfite inka 2 natanze Frw 100, 000 ntunda umucanga wo kubaka ikigega.”

Mvuka yavuze ko nta bumenyi bigeze bahabwa bwo kuyikora iramutse ipfuye, cyangwa ngo begerezwe abatekinisiye babishinzwe.

Uyu muturage avuga ko ubu yatangiye gutekesha amakara n’inkwi kuko nta kindi gisubizo yigeze ahabwa.

Bamwe mu batuye mu Umujyi wa Kamembe bavuga ko ibiciro bya Gaz byazamutse benshi bakoresha inkwi n’amakara

Ndengiyumva Oscar wo mu Murenge wa Nzahaha, avuga ko  nta musaruro biogas yigeze itanga kubera ko yahise ipfa umutekinisiye akimara kuyimushyikiriza.

- Advertisement -

Yagize ati: ”Twatanze raporo ko zapfuye, ntibagaruka kuzikora, abazikoresheje iminsi myinshi zagize akamaro.”

Umukozi ushinzwe ingufu za Biyogazi na rondereza mu Karere ka Rusizi, Manishimwe Viateur avuga ko bubatse ibigega bya biyogazi 185  mu Mirenge yose igize Akarere mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’iyangizwa ry’amashyamba.

Gusa akavuga ko izigera kuri 83 zirimo gusanwa.

Ati: ”Abaturage batubwiye ko hari abatabona amase bakaba badafite n’ibiraro byubatse neza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi Ndagijimana Louis Munyemanzi, yemera ko umushinga wa biyogazi wasubiye inyuma bitewe n’impamvu 3 zikurikira:

Ati: ”Hari ubumenyi bukeya bw’abaturage bazikoresha, hakaba kandi hatari abatekinisiye bashinzwe kuzikurikirana, no kuba abazihawe bafite inka nkeya.”

Ndagijimana yavuze ko hari umushinga bakoranye  na Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) hakorwa amashyiga arondereza ibicanwa.

Uyu Muyobozi akavuga ko uyu mushinga uzakosora ibitanoze byose byabanjirije iyi gahunda akifuza ko igihugu gishyiraho abatekinisiye 2 muri buri Murenge bashinzwe gahunda ya Biyogazi.

Igenzura ryakozwe ryerekana ko nyinshi muri Biogaz zubatswe zidakora
Biogas kuyubaka byahagararaga Frw 400, 000 harimo inkunga ya Leta
Manishimwe Viateur ushinzwe ingufu za Biyogazi na rondereza mu Karere ka Rusizi
Abo mu Mirenge ya Rwimbogo, Nzahaha na Nkombo bavuga ko biyogazi bubakiwe zidakora

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rusizi.