Rwamagana: Bavoma aho bise “mu ISENGA” amazi bakayabona biyushye akuya

Mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana hari bamwe mu baturage batewe impungenge no kunywa amazi mabi bavoma mu rutare kubera kutagira amazi hafi ndetse bakanahangayikishwa n’abana babo bohereza kuyavoma kuko baca mu nzira zidatekanye.

Abatuye Kamugasa muri Gahengeri bahangayikishijwe n’amazi mabi bavoma

Abaturage bafite iki kibazo cy’amazi ni abatuye igice kimwe cy’Umudugudu wa Kamugasa, Akagari ka Mutamwa mu Murenge wa Gahengeri ho mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bagorwa no kugera ahari amazi meza mu mudugudu baturanye bagahitamo kwivomera areka mu rutare.

Ugeze aha hantu abaturage bavoma amazi, bigusaba gukuramo inkweto ugahangana n’ikigunda gihari n’ibihuru, kuyavoma na byo bisaba guca bugufi kugira ngo uyakure muri icyo kidendezi cy’amazi aturuka mu rutare.

Bamwe mu baturage bavuze ko kuvoma aya mazi ari amaburakindi kuko aho babona amazi meza harimo urugendo batakwisukira, ibi bijyana n’uko no mu gihe cy’izuba n’aya mazi bita mabi akenshi akama.

Gusa, iyo imvura yaguye baba bashyizwe igorora kuko bikoreshereza ayo baretse.

Mukabeni Maria atuye Umudugudu wa Kamugasa, avuga ko baremerewe n’ikibazo cyo kutagira amazi, agasaba ko bayegerezwa.

Ati “Ikibazo dufite kituremereye ni amazi, ntatugeraho kuko agera mu ruhande rumwe rw’Umudugudu. Twivomera mu rutare.”

Ayo mazi bakoresha ibintu byose harimo kuyanywa no kuyatekesha. Mukabeni akavuga ko ashobora kuba abagiraho ingaruka kuko ari yo bamywa kandi ari amazi mabi.

Yagize ati “Badukoreye ubuvugizi natwe tukabona amazi meza hafi yacu byadufasha.”

- Advertisement -

Ndagijimana Eric, we avuga ko aha bavoma bajyayo bikandagira kubera ko batinya ko mu bihuru biri mu nzira ijya aha hantu bita mu “Isenga” batinya ko habamo n’inyamaswa, gusa ngo harimo n’urugendo kugira ngo bayagereho.

Ati “Tuvoma epfo mu Isenga, ni kure kandi ni habi kuko ni ishyamba ririmo ibihuru byakwihishamo inyamaswa, rero tujyayo dufite ubwoba.”

Ndagijimana avuga ko iyo imvura yaguye bareka ayo mazi bakaba ari yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi, bityo akabona ko hari impungenge zo kuba bavoma amazi mabi arimo inzoka.

Kugera kuri aya mazi nabyo ngo n’ingorabahizi kubera inzira baca

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mutamwa, Kamegeri Theoneste, aganira n’UMUSEKE yavuze ko ari mushya, gusa ngo amazi arabegereye mu wundi Mudugudu baturanye ku buryo yumva ko ataba ari kure yabo.

Ati “Ntekereza ko Kamugasa bafite robine mu wundi Mudugudu byegeranye kandi nta kilometero irimo, babaye bavoma ayo mazi mabi byaba wenda bagize intege nkeya zo kujyayo, ariko nzajyayo ndebe uko bimeze.”

Kamegeri avuga ko amazi abaturage bifuza na bo azabageraho, ngo ni uko yabaye agarukiye muri uwo Mudugudu wundi.

Ati “Niba amazi yarabashije kugera mu Mudugudu bahana imbibi avuye kure na bo azabageraho.”

Uretse kuba aba baturage bavoma amazi mabi aturuka mu rutare, basaba ko banahabwa umuriro w’amashanyarazi na bo bakiteze imbere, ngo amashanyarazi abagezeho baba bavuye mu kizimu no mu bwigunge.

Amashanyarazi ngo yafasha abana babo kwiga neza nta nkomyi.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ngo bugire icyo butubwira kuri ibi byifuzo by’abaturage, gusa yaba Umuyobozi w’Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne ntabwo bakiriye telefone.

Gusa, Umutoni Jeanne ubutumwa bwa Whatsapp yabusomye ntiyagira icyo atangaza.

Aya mazi aturuka mu rutare batinya ko yazabatera indwara

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW