Urukiko Rwisumbuye rwa Gsabo rwagize abere abagabo 5 barimo rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya ECOAT Ltd, bashinjwaga kunyereza miliyoni 239Frw, Ubushinjacyaha bukavuga ko iriya sosiyete yayishyuwe ku nyemezabwishyu mpimbano.
Icyemezo cy’Urukiko Umuseke ufitiye kopi, kivuga ko UWEMEYE Jean Baptiste n’abandi bareganwa ari bo MUSHINZIMANA Vincent de Paul wari “Site engineer” wakoreraga kuri “terrain”, mu isoko ECOAT yari yatsindiye ryo gusana umuhanda Muhanga–Karongi ryari ryatanzwe muri 2015 n’ikigo RTDA ku gaciro ka miliyari 2,8Frw.
Undi ni NTABYERA Joseph wari umukozi wa CAVICON wari ushinzwe igenzura ry’uko imirimo ikorwa. CAVICON ikaba yari ishinzwe imirimo yo kugenzura ko ECOAT Ltd ikora imirimo yashinzwe nk’uko biteganyijwe mu masezerano yo mu mwaka wa 2015 y’iryo soko.
MASARABWE Réné, we yari umukozi wa RTDA wagenzuraga buri munsi uko imirimo ikorwa, abayikora bakabona kwishyuza ibikorwa bakoze, na NSENGIYUMVA Moise wari ahagarariye RMF (Roads Maintenance Fund) nk’ikigo cya Leta cyatanze amafaranga yo kwishyura iriya mirimo, akaba yari afite inshingano zo kugenzura inyandiko zigaragaza ingano y’imirimo yakozwe n’agaciro kayo no kwemeza ko fagitire yishyuza iyo mirimo yishyurwa no kujya kuri “terrain” kugenzura niba imirimo yose ivugwa muri izo nyandiko yakozwe kandi ihuye n’agaciro kashyizwe muri fagitire.
Ubushinjacyaha bwabaregaga ko mu kwishyuza amafaranga hari imirimo itarakozwe, n’iyishyujwe kabiri. Bukaba bwarabasabiraga gufungwa imyaka 7 no gutanga mu isanduku ya Leta agera kuri miliyari 1,1Frw hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Abaregwa bose bahakana ibyaha baregwa bakavuga ko Ubushinjacyaha bwagendeye ku buhamya bw’uwari umukozi wa ECOAT Ltd. wirukanywe, agatanga amakuru adafite ishingiro kubera amakimbirane yari afitanye n’umuyobozi wayo, UWEMEYE Jean Baptiste.
Icyemezo cy’Urukiko cyo ku wa Kane tariki 31 Werurwe, 2022 kivuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, kuko nta bimenyetso bifatika bwagaragaje byerekana ko abaregwa bakoze ibyaha baregwa.
Urukiko UWEMEYE Jean Baptiste, ECOAT Ltd, MUSHINZIMANA Vincent de Paul, NSENGIYUMVA Moise, NTABYERA Joseph na MASARABWE Rene badahamwa n’ibyaha byose baregwa, bakaba babigizweho abere.
Rwemeje ko ifatira ryakorewe ku mitungo yose y’abaregwa yaba iyimukanwa n’itimukanwa rikuweho, igasubizwa ba nyirayo.
- Advertisement -
Uemeye Jean Baptiste yari yatawe muri yombi muri Mata, 2020. Yari akurikiranyweho ibyaha bitatu: Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’icyaha cyo Kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo.
Isoko yari yatsindiye muri 2015 ryo gusana umuhanda Muhanga -Karongi ureshya na Km74, amaze kurigeza hafi ku musozo, yararyambuwe rihabwa Sosoiyete ya HORIZON ifatanyije na Sosiyete y’Abashinwa yitwa STECOR nyuma yo gusanga umuhanda ushaje cyane ukeneye kubakwa bundi bushya, bityo ibyo yari yakoze byose birasenywa.
UMUSEKE.RW