Sengabo Jodas na Kayirebwa bahimbye indirimbo ikomeza abantu mu bihe byo Kwibuka

Umuhanzi Sengabo Jodas afatanyije n’umunyabigwi mu muziki nyarwanda Cécile Kayirebwa, bakoze indirimbo ‘Ngire nte’ igamije kwereka urubyiruko uko rugomba gufata igihugu n’uko rugomba kubana rugafata ubunyarwanda buzira amoko y’abakoroni.

Umuhanzi Sengabo Jodas avuga ko iyi ndirimbo yigisha ubumuntu

Ni indirimbo yo gukomeza abantu mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE yavuze ko nk’abahanzi bakoze iyi ndirimbo bagamije gutambutsa ubutumwa bwo kwereka abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko umuntu kuba umuntu.

Igaragaza amateka y’u Rwanda uko yari yubatse imbere y’ubukoroni, uko nta munyarwanda wahezaga undi bigahindurwa n’amoko yazanywe n’abakoroni ,agamije gushwanisha Abanyarwanda.

Ati “Ndeba ukuntu Jenoside yabaye, nkareba ukuntu umuntu mwasangiraga akaza akakurimbura n’umuryango wawe akuziza kuba Umututsi gusa, Naje kugira gitekerezo cyo gukusanya amateka ndeba uko nakoramo igihangano cyerekana amateka yagiye abaho mu Rwanda, ariko nanone nereka urubyiruko uko rukwiye kubaho ruzira amacakubiri y’amoko.”

Mu mwaka wa 2021,ubwo yagezaga iki gitekerezo kuri Cecile Kayirebwa yahise acyumva vuba bakorana iyi ndirimbo ‘Ngire nte’.

Avuga ko ikangurira abantu gukunda igihugu bagashyira imbere ukuri kurusha ikinyoma kuko kitaramba.

Ati “Ikintu cya mbere cyatumye Jenoside igira imbaraga ni uko umuco wabanje gucika, iyo umuco ucitse n’indangagaciro ziracika kandi ibyo byombi nibwo bumuntu.”

Sengabo avuga ko urubyiruko rusabwa kumenya igihugu cyabo n’amateka yacyo, rukigira ku rubyiruko rw’Ingabo za APR zahoze ari iza FPR Inkotanyi, uburyo rwitwaye rukagarura igihugu cyari kigiye.

- Advertisement -

Ati “Bakareba urubyiruko rwijanditse muri Jenoside bakareba ko ibyo rwakoze byari bidakwiye, urubyiruko rukwiye kubakira ku mateka FPR imaze kugeraho kuko igihugu gifite umurongo muzima.”

Asaba urubyiruko kugira urukundo no gusigasira umuco w’igihugu kuko aribyo byubaka iterambere rirambye.

Sengabo Jodas yamenyekanye mu ndirimbo za Gakondo zirimo Umugore wa Badende, Bene uRwanda, Kalinga, Simbi ryanjye n’izindi zitandukanye.

Iyi ndirimbo yakozwe ubwo Cecile Kayirebwa aherutse mu Rwanda mu mwaka wa 2021

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW