Nyirahabimana Angelique avuga ko nta mikoro afite yo kugura amata aha abana yabyariye rimwe ari batatu, kuko mu cyumweru akoresha Frw 20, 000.
Nyirahabimana Angélique atuye mu Mudugudu wa Ruhina, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, yabwiye UMUSEKE ko yabayeho mu buzima bushaririye bitewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mubyeyi avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye ababyeyi be bombi, barokoka ari abana 4 bamwe muri bo barererwa mu bigo by’imfubyi.
Gusa avuga ko muri ubwo buzima bw’ubupfubyi butoroshye babayemo, yaje gukura agira amahirwe yo gushaka umugabo na we udafite ababyeyi bombi.
Nyirahabimana yavuze ko mu myaka irenga 10 amaze ashatse yabyaranye n’umugabo we abana 3 b’abahungu.
Yagize ati: ”Twaje gufata icyemezo cyo kuboneza urubyaro njya kwa muganga banshyiramo agapira kazamara imyaka 10.”
Yavuze ko yaje gutungurwa abona asamye inda y’impanga 3 ziyongera ku bandi batatu asanganywe.
Ati: ”Kubona amafaranga yo kugura amata izi mpanga zinywa biratugoye kuko nta kazi mfite, umugabo wanjye na we abona ibiraka by’ubukanishi rimwe na rimwe.”
Yavuze ko usibye amata abatunga ahenze, n’igihe abanyeshuri barimo kwiga bimugora kubona ubamufasha.
- Advertisement -
Yagize ati: ”Mbasha kuruhuka iyo baryamye, ubundi nshyira 2 hasi nkabanza kugaburira mugenzi wabo.”
Cyakora uyu mubyeyi avuga ko abonye ubwunganizi yabasha kubarera bagakura. Avuga ko hari igihe abaturanyi baza kumwakira iyo babonye umwanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave avuga ko nta makuru y’uyu mubyeyi bari bafite, ariko akavuga ko aho bayamenyeye bazamusura kugira ngo barebe ubufasha bamuha.
Ati: ”Ku wa 4 w’iki Cyumweru tuzajya kumusura icyumweru cy’icyunamo tugisoje.”
Nyirahabimana yongeyeho ko inzu batuyemo bayitijwe n’Umuryango w’umugabo kuko nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira iyabo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.