Ubujura bwo gushikuza amasakoshi na telefoni burafata intera mu mujyi wa Rusizi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umujyi wa Rusizi mu murenge wa Kamembe

Abatuye mu mujyi wa Rusizi mu Murenge wa Kamembe n’abandi barema amasoko atandukanye yaho bavuga ko isoko rimaze imyaka isaga 7 ryubakwa ryanze kuzura ryihishamo abajura iyo bigeze nimugoroba bakambura abari mu mujyi.

Umujyi wa Rusizi mu murenge wa Kamembe

Iri soko rituma umujyi ugaragara nk’urimo umwanda, abaturage bibaza icyatumye ridindira bagasaba ubuyobozi ko ryakwihutshwa rikubakwa rikuzura cyangwa rigasenywa abajura bakajya babura aho bihisha.

Umutesi Anifa umwe mu bacururiza i Rusizi yagize ati ”Nibatugirire vuba babyubake. Hari ubwo umujura yihisha ku bipiriye (inkingi) akakwambura. Niba babona badafite imbaraga zo kubyubaka babikureho kuko bihisha amabandi.”

SIMBARIKURE Antoine, nawe agira ati “Nta muntu badatinyuka iyo bamaze kunywa urumogi, nta kindi ni ukwambura.”

Mu mujyi wa Rusizi ubujura bufata intera, ubwiganje ni ubw’amabandi ashikuza abantu amaterefoni n’udukapu two mu ntoke cya abagore bagendana, bigakorwa mu duce dutandukanye mu gihe cy’umugoroba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemera ko isoko rimaze igihe ryubakwa, bukavuga ko abacuruzi bari bishyize hamwe batangira kuryubaka batangiye ibiganiro na bo bigamije kwihutisha iyubakwa ryaryo.

NDAGIJIMANA Louis MUNYEMANZI, ni umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,  yagize ati ”Hari ibiganiro twatangiye, turaganira uburyo isoko ryakorwa rikava nzira, umushinga wabo bawusoze bijyanye no kuvugurura umujyi no kuwutunganya.”

Muri uyu mujyi wa Rusizi harimo amasoko atandukanye yubatse neza akorerwamo, iri ritaruzura riri inyuma y’amasoko abiri akorerwamo aremwa n’abantu baturutse mu Mirenge itandukanye, n’abaturuka mu tundi Turere, ndetse hari n’abaturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amabandi ngo bigera nimugoroba akikinga ku nkingi z’iri soko rimaze imyaka 7 ryubakwa

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW / I RUSIZI.

- Advertisement -