Kigali: “Agatwiko” karoreka urubyiruko rusambanira ku mbuga nkoranyambaga

Uko bwije n’uko bukeye igihugu kiratera imbere. Imihanda ndetse n’inyubako zigezweho z’imiturirwa ntizisiba kuzamurwa mu murwa wa Kigali, ugendwa n’abawuzi. Gusa uko utera imbere niko ujyana n’ibindi byiza byinshi ariko n’ibibi bidasigaye. Ubusambanyi bworetse urubyiruko muri iki gihe rwihaye imvugo ngo “Agatwiko”.

Abakobwa b’ikimero barakataje mu kwicururiza ku mbuga nkoranyambaga

Iterambere si iyo miturirwa nshaka kuvuga, reka nivugire ku bakobwa b’ibimero ndetse n’abasore bagize imbuga nkoranyambaga nk’inzu bimariramo irari ry’ubusambanyi.

Hambere aha, nkirangiza amashuri yisumbuye, nabonaga telefoni nk’igikoresho kidasanzwe, kuyibona byari ibintu bidasanzwe, kuko narinze nsoza umwaka w’amashuri yisumbuye mfite imwe yitwaga “Karasharamye.”

Icyo gihe nabwo ni jye mu muryango wari utunze telefoni kuko iwacu mu bice by’Iburasirazuba, ahenshi umuriro wari utaragera hose. Imbuga nkoranyambaga zari mbarwa, ibyo byatumaga nsa nk’uba mu isi ya jyenyine ariko bikambera byiza kuko byandindaga ibirangaza byinshi.

Icyakora nk’umuntu wari warasoje ayisumbuye, nari naragiye aho bigishiriza mudasobwa mfunguza konti ya Facebook kugira ngo njye mbasha kuganira n’inshuti yanjye twari twarakuranye wari warabonye amahirwe yo kujya kuba muri Amerika.

Byumvikane neza, nakoreshaga Facebook nka kabiri mu mwaka, ngiye kureba niba nta butumwa nandikiwe.

 

Iby’i Kigali biratangaje…

Nubwo nakuriye mu cyaro aho ntabashaga kubona iterambere, naje gukomeza amashuri ya Kaminuza, mbasha noneho kumva neza icyanga cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Naje kugura telefoni igezweho maze Facebook imbera ubuzima ku buryo ntashoboraga kumara iminota 10 ntarateraho akajisho ngo bikunde.

- Advertisement -

Byarenze gukoresha Facebook, mfunguza Instagram,twitter na Watssapp. Nubwo nasirimutse, nk’umuntu waje mu murwa, ibyo naboneye kuri zo mbuga nkoranyambaga ni agahomamunwa!

Bwa mbere natangiye mbona abakobwa b’ikimero bansabye ubucuti, icya mbere nihutiraga ni ukujya kureba andi mafoto ye, nkareba uko ateye, uko asa, umwirondoro we, aho yize, aho atuye kugira ngo mbashe kumumenya neza, ndetse yamara kunsaba ubushuti, nkaca mu gikari nkamubwira ngo “Wakoze kunsaba ubushuti” , ariko ibyo byose sinari nzi ko nari ndi kwikururira ishyano.

Igihe kimwe nari ndi kuri Facebook, nganira n’umuntu wari wansabye ubucuti, ngiye kubona aranyandikiye ngo ”Mpa 2000Frw, ubundi nanjye ndagira akantu nkwereka.”

Icyo gihe yanshyize mu mutego nibaza ikintu agiye kunyereka, ndimo ntekereza ibyo ari byo, yahise yohereza amafoto ye yambaye ubusa!

Ndatangara, maze niko kumubaza, nti “Ako se niko washakaga kunyereka?”

Ubwo icyo nakoze, nahise nsiba vuba iyo foto, maze nihutira guhita mufunga (Block) kugira ngo atazongera kunyandikira.

Ubwo sinamenye ko benshi mu bakobwa bansabye ubucuti ari ko kazi kabo, bigurishiriza kuri Facebook no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Hashize umunsi, ku nkuta zabo (Status) naje kubona beruye, umwe yari yanditse ngo “Ndasubiza umuntu uzi ibyo ashaka, ufite amafaranga, kandi akaba ashaka video yanjye nambaye ubusa. Ni nde ufite ubushake aka kanya?”

Nyuma  naje kuganira n’undi na we byabayeho,  ambwira ko iyo mwemeranyije, umwoherereza amafaranga runaka maze na we akakoherereza iyo video yambaye uko yavutse ndetse anakora n’ibindi byose, upfa kuba ufite ikofi nka ya mvugo  zubu!

 

Kuva kuri 2000Frw ni cyo giciro…

Ubwo naganiraga n’iyo nshuti yanjye na yo byabayeho, yampamirije neza ko hari urubyiruko rwinshi rw’abakobwa rukoresha imbuga nkoranyambaga rwayobotse uko kwicuruza kandi ko ibicirio ari kuva kuri 2000Frw no kugeza kuri 50000Frw, bambara ubusa ndetse bagakora n’ibindi bitewe n’uko mwavuganye.

Ibi ni ibintu bishyira mu kaga urubyiruko rwinshi.

Hari kandi n’abahungu bayobotse ubwo bucuruzi, biyita utuzina twiza tw’abakobwa maze bakajya bashyiraho amafoto y’umuntu umwe. Birinda guhindaguranya amafoto ngo batavumburwa.

Bene abo, iyo umusabye ko aguhamagara kuri video ntiyemera, ariko ashobora kuguha amashusho y’umukobwa wambaye ubusa.

Bifashisha zimwe muri porogaramu za mudasobwa aho aba afite ifoto ya wa mukobwa yiyise maze agafata andi mashusho akomekaho umutwe we (Photoshop).

Rubyiruko murarye muri menge…

Muri uko kwikururira irari, hari abasore bamwe bayoboka inzira y’ubusambanyi, bikaza kurangira banduriyemo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko hakaba n’abandi usanga badakozwa ibijyanye n’urushako kuko baba barahuye n’umubare mwinshi w’abagore.

Hari n’abandi baba baramaze kwangirika mu mutwe kuko ayo mashusho n’amafoto bayakoresha mu kwikinisha kandi byangiza ubwonko.

Andi makuru naje kumenya ni uko abagabo bubatse ingo cyangwa b’abanyamafaranga bari mu bayobotse iyi nzira kuko baba bafite n’ibyo bahonga abakora ubwo bucuruzi bw’urukozasoni.

Nyuma naje gufata icyemezo cyo gufunga, abo naherukaga kwemerera ubucuti ntazi kandi mbona bafite amashagaga nk’ayabanyamujyi, ubwo nagiraga ngo nirinde aho nazongera guhurira n’ibyo bigusha.

Niba nta gikozwe, ubusambanyi buragenda bufata indi ntera byitwa ngo ni “Ugutwika”, nyamara urubyiruko rugenda rushira.

UMUSEKE.RW