Umuhanzi Buhigiro Jacques yitabye Imana

Buhigiro Jacques waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, wari usanzwe ari ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), yitabye Imana azize uburwayi.

 

Umuhanzi Buhigiro Jacques wanakiniye Rayon Sports yitabye Imana

Buhigiro Jaques azwi cyane mu mateka ya Rayon Sports nk’umwe mu banyezamu ba mbere b’iyi kipe ahagana 1965.

Abo mu muryango we bavuze ko yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mata 2022.

Bavuga ko yaguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye akaba yahitanwe n’indwara ya Stroke.

Buhigiro Jacques yashinze ivuriro rivura abakinnyi b’amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye (football, volleyball, Basketball, Taekwondo, Karate…)

Yavutse ku tariki 18 Werurwe 1944, yitabye Imana afite imyaka 78.

Amashuri abanza yayize i Rulindo, ayisumbuye ayiga muri College Kristu Umwami i Nyanza nyuma yiga, “kinesitherapie” mu ishuri rikuru ryo mu Bubiligi ryitwaga ISCAM, mu  1970.

Mu mwaka wi 1973 yahungiye mu  i Burundi aho yagarutse mu Rwanda mu 1995.

- Advertisement -

Yafatwaga nk’umwe muba “Phyisio” ba mbere mu Rwanda no mu Burundi akaba ari n’uwa Kane wize kugorora ingingo muri Congo-Belge na Rwanda- Urundi.

Buhigiro yamenye ko afite impano yo kuririmba muri 1965 ubwo yajyaga gukora i Gatagara. Padiri Fraipond ngo yamushinze gushyiraho Igisuguti mu bana bafite ubumuga. Aha yahahimbiye indirimbo ze za mbere nka Ramba Padiri, Gatagara Mpinganziza, Bikiramariya w’Abakene n’izindi.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye kwiga mu Bubiligi mu 1970 indirimbo ze nibwo zatangiye kumenyekana.

Indirimbo ze zakunzwe harimo Amafaranga yo gatsindwa, Agahinda karakanyagwa, sinkunda bitugukwaha, ibyisi ni mpa nguhe, nkubaze Primus, urwabitoki, ndetse n’iz’urukundo nka; Nyirabihogo, Uwo nahawe na rurema.

Uyu musaza yavugaga ko ubuzima butangwa n’Imana bugizwe n’ibyishimo ndetse n’agahinda ko ari  ukugwa ugahaguruka, ariko bitabuza umuntu kubaho.

Hari ubwo yabwiye UMUSEKE ati  “Wagize agahinda ntuveyo izuba rirarasa, imigezi iratemba, igiti kiri imbere y’irembo kirakomeza kigahagarara ubuzima bugakomeza.”

Buhigiro Jacques watabarutse kuri uyu wa 14 Mata 2022 yigishaga ko ubuzima ari ukurwana urwanira ibyiza, ubupfura, kubaho no kubana n’abandi neza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW