Umuraperi Youssoupha ategerejwe mu iserukiramuco rikomeye i Kigali

Umuraperi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Youssoupha Mabiki wamamaye nka Youssoupha, yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye rigiye kubera mu Rwanda.

Umuraperi Youssoupha ategerejwe i Kigali

Ni iserukiramuco rya AIC x MOCA rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi n’ubugeni bugamije impinduka.”

Ku itariki ya 03 Nyakanga 2022 nibwo Youssoupha azataramira abanyarwanda n’abanyamahanga bazitabira iri serukiramuco rizatangira Kuwa 30 Kamena 2022.

Youssoupha azaba ari ikigali nk’umwe mu bahanzi bakuru aho azafatanya n’abahanzi b’imbere mu gihugu, Afurika n’abazaturuka ku yindi migabane y’Isi.

Youssoupha ni umuhungu w’icyamamare Tabu Ley Rocherau wamamaye mu njyana ya Rumba no muri Politiki ya RD Congo.

Afitanye indirimbo n’abahanzi bakomeye ku isi barimo La Fouine, Fally Ipupa, Indila, Ayna, Umunyarwanda Corneille Nyungura bakoranye iyitwa “Histoires vraies” n’abandi.

Kuwa 08 Mata 2022, Youssoupha yashyize hanze Album yise Neptune Terminus: Orgines” iriho indirimbo nka Moula,Zairos, Amapiano Riddinm, Meilleur Au Clair de la lune n’izindi.

Ikigo Nyafurika, Africa in Colors(AIC) n’urubuga rwibanda ku nganda z’umuco n’ubuhanzi muri Afurika MOCA, Kuri uyu wa 18 Mata batangaje ko iri serukiramuco mu minsi ine rizarangwa n’ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga n’imikino y’amashusho.

Abategura iri serukiramuco bavuze ko hazaba inama n’abahagarariye Guverinoma mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ishoramari, ibikorwa remezo, guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda n’ibindi.

- Advertisement -

Hazatangwa ibihembo, ibitaramo by’abahanzi, imurikabikorwa, ingendo n’ibindi bitandukanye birimo imihuro ya B2B.

Raoul Rugamba washinze Africa in Colors yabwiye UMUSEKE ko iri Serukiramuco rizaba ingirakamaro k’u Rwanda n’uruhando rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Rugamba avuga ko inararibonye mu nganda z’umuco n’ubuhanzi ku isi yose zizungurana ibitekerezo ku mahirwe mashya y’ubucuruzi.

Ati “Bazungurana ibitekerezo ku bufatanye, kugera kumari ndetse ndetse n’isoko ku banyabugeni.”

Muri iri serukiramuco rya AIC x MOCA, Abahanzi Mpuzamahanga, abo mu Karere n’abo mu Rwanda bazahurira hamwe mu rwego rwo gutunganya umuziki, amashusho ndetse n’inyandiko.

Hazabaho kwerekana imideli aho abanyamideli b’imbere mu gihugu n’abo hanze bazatumirwa.

Iri serukiramuco biteganyijwe ko mu minsi ine rizamara rizitabirwa n’abantu basaga 5000 bazaturuka imihanda y’isi yose.

Africa in Colors ni ikigo Nyafurika,cyashinzwe na Raoul Rugamba gifite icyicaro i Kigali, kikaba gifite intumbero yo kuba umusemburo wo kongera gutekereza uko uruganda rw’umuco n’ubuhanzi rwabasha kurema imirimo ndetse bikinjiriza ababikora.

Ni mugihe MOCA ari urubuga rwibanda ku nganda z’umuco n’ubuhanzi ku banyafurika baba imbere
ku mugabane ndetse n’ababa hanze yawo rwashinzwe na Alain Bidjeck i Paris.

MOCA ihuza abahanzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abafata ibyemezo, mu rwego rwo gusangira ubunararibonye, gutekereza ibisubizo ku ngingo z’ibanze ndetse no guteza imbere amahirwe ahari.

Iyi mishinga yose iri gukorera mu nkingi eshatu z’ingenzi ari zo uburezi, ubufatanye no kubasha kugera ku mari.

Iyi mishinga ifatanyije yubatse umuyoboro mpuzamahanga w’ibihugu 50 mu Isi, harimo 35 byo ku mugabane w’Afurika na 15 byo hanze y’umugabane.

AIC na MOCA bafite abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye, inzego za Leta n’izigenga mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi hasigaye mu Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, Umuyobozi wa MOCA, Alain Bidjeck hamwe na Raoul Rugamba uyobora Africa In Colors

Umva hano Album nshya y’umuraperi Youssoupha utegerejwe i Kigali

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW