Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge aritaba Urukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko kuri uyu wa Mbere Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere arwitaba agasobanura impamvu yafunze umuntu nta cyemezo cy’urukiko afite.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane tariki ya 31 Mata 2022 mu rubanza Hategekimana  Martin Alias Majyambere yarezemo umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin kuko avuga ko yarangije igihano cye cy’imyaka 25 yakatiwe n’inkiko aho yahamijwe icyaha cya Jenoside, ndetse gereza ya Rwamagana yari imufunze ikamuha icyemezo kimufungura.

Inteko y’umucamanza umwe niyo yayoboye uru rubanza Hategekimana Martin yunganiwe mu mategeko na Me Gatsimbanyi Pascal, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe akaba ari na we ukuriye ifasi y’ubushinjacyaha yo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Saatatu zazuye nibwo iburanisha ryatangiye. Hategekimana Martin yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge aho amaze ukwezi kurenga afungiye nta cyemezo afite kimufunga. Umunyamategeko we Me Gatsimbanyi Pascal yamwunganiye ari mu cyumba cy’urukiko.

Hategekimana Martin ni we watangiye asobanura impamvu yareze umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Yavuze ko yatunguwe no kongera gufatwa agafungwa nyuma yo kurangiza uburoko bwe yakoze imyaka 25. Hategekimana yabwiye urukiko ko yafashwe bwa mbere agafungwa muri 1995 agafungirwa mu cyahoze ari komine hanyuma muri 1997 akajyanwa muri Gereza agatangira urugendo rw’umufungwa kuva icyo gihe.

Hategekimana yavuze ko yafungiwe muri Gereza ya Nyamagabe aho yamaze imyaka 14, afungurwa muri 2011 mu Ugushyingo agizwe umwere n’Urukiko.

Icyemezo cya gereza ya Nyamagabe

Ati “Ariko namaze iminsi itatu gusa mu rugo ndongera ndafatwa, muri 2014 Urukiko Rukuru rwa Nyanza runkatira imyaka 25, ari itangira kubarwa bahereye igihe nafungiwe muri 1995.”

Umucamanza yabajije Hategekimana Martin aho ahera avuga ko afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko, avuga ko ashingira ku cyemezo cyimufungura yahawe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana cyavugaga ko asoje igihano cy’imyaka 25.

- Advertisement -

Yavuze ko yasohotse muri Gereza ku wa 18 Ugushyingo, 2021 nyuma y’amezi atatu akongera agafatwa agafungwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rujya kumufata rwaramuhamagaye rumubwira ko telephone ikoreshwa mu kwiba abantu amafanga.

Nibwo ngo RIB yagiye iwe imuta muri yombi, ariko ageze aho afungiwe ibyo kwiba bivaho abwirwa ko yarekuwe atarangije igihano yahawe.

Me Gatsimbanyi Pascal umwunganira kuva yatabwa muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2022, yabwiye Urukiko ko Gereza Nyarugenge bitari bikenewe ko ifunga umuntu nta cyemezo RIB  yerekana kimufunga.

Yavuze ko ko koko niba Gereza ya Rwamagana yaba yaribeshye ku gihano cye ikamufungura mbere y’uko arangiza igihano cye, ariko na byo avuga ko atari ukuri, ngo icyari gukorwa ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana bwari gukora Rapport igaragaza ayo makosa yabayeho Hategekimana Martin akarekurwa atarangije igifungo cye, noneho akongera agafatwa agasubizwa muri Gereza ya Rwamagana aho kugira ngo abe yarajyanwe kuri Gereza ya Nyarugenge nta gipapuro na kimwe afite kimufunga.

Me Gatsimbanyi Pascal yavuze ko ariho bahereye barega uwitwa SP Uwayezu Augustin umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge.

Yavuze ko yifuza ko urukiko rwategeka ko Hategekimana Martin afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko arekurwa uwo mwanya.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Hategekimana Martin n’umunyamategeko we, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Hategekimana Martin alias Majyambere abura imyaka 7 ngo asoze igihano cye.

Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha aho buhera buvuga ko abura imyaka irindwi ku guhano yahawe, buvuga ko Majyambere yigeze gufungurwa muri 2003 akamara imyaka irindwi hanze ko ariho buhera buvuga ko abura imyaka 7 ngo arekurwe na Gereza afungiyemo.

Umucamanza yatse ibimenyetso bifatika Ubushinjacyaha byerekana igihe Hategekimana Martin abura ngo arekurwe Ubushinjacyaha burabibura.

Umucamanza yahise ategeko ko SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge agomba kwitaba Urukiko agasobanura impamvu Hategekimana Martin yamufunze.

Iburanisha ryahise risubikwa ryimurirwa ku wa 04 Mata, 2022.

Gereza ya Rwamagana yavuze ko yarangije igihano iranamufungura

 

Impamvu Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Urukiko rumutumiza

Mu minsi ishize mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hasakaye inkuru yifungwa ry’Umunyemari Hategekimana Martin wamenyekanye nka Majyambere wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge Umuryango we avuga ko yasoje ibihano bye yakatiwe n’inkiko.

Yahamijwe icyaha cya Jenoside, Urukiko rukuru rw’i Nyanza rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Hategekimana Martin w’imyaka 70 y’amavuko yasoje ibihano bye ku wa 18 Ugushyingo 2021 nk’uko byemejwe na Gereza ya Rwanagana yari afungiyemo ku cyemezo gihabwa abantu barangije ibihano byabo nk’uko kibyerekana.

Bitunguranye uyu Hategekimana Martin Alias Majyambere Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwarongeye ruramufata ruramufunga, afungirwa muri Station ya RIB ya Kicukiriro ku wa 14 Gashyantare 2022 afungwa atamenyeshejwe igitumye yongeye gutabwa muri yombi.

Hategekimana Martin nyuma y’iminsi itanu afunze ataramenyeshwa icyatumye afungwa yajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge.

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, SSP Uwera Gakwaya Perry yameye ko Gereza ya Nyarugenge yakiriye Hategekimana Martin kuko bicyekwa ko Gereza ya Rwamagana yaba yaramurekuye atarangije ibihano.

Uyu muvugizi yavuze ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane igihe Hategekimana Martin asigaje ngo asoze igihano cye yakatiwe.

Umunyamategeko wa Hategekimana Martin Me Gatsimbanyi Pascal icyo gihe yavuze ko ntakabuza hatangwa ikirego mu Rukiko hakaregwa Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin kugira ngo azasobanurire urukiko impamvu afunze umukiriya we kandi yarasoje ibihano nk’uko byashimangiwe n’ubuyobzi bwa Gereza ya Rwamagana.

Umuseke uzakurikirana ikibazo cya Hategekimana Martin Alias Majyambere.

Majyambere yaburane avuga ko afunzwe kandi yararangije igihano

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW