Umwuka si mwiza hagati y’abakinnyi ndetse n’umutoza mukuru wa Rayon Sports ubashinja kudashaka kwitangira ikipe.
Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Moussa Essenu ku munota 33.
Nubwo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yatsinze, ariko mu rwambariro rwayo harimo umwuka mubi ushobora kuyigiraho ingaruka mbi mu mikino iri imbere.
Ibi bishimangirwa n’imyitwarire umutoza mukuru wa Rayon yagaragaje, ubwo iyi kipe yakinaga na Gorilla FC ndetse na nyuma y’uyu mukino.
Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yabanje kubaza abakinnyi b’ikipe abereye umutoza niba bamurambiwe bakaba bashaka gutsindisha ikipe ngo abibazwe nk’umutoza mukuru.
Ibi byabaye ubwo igice cya Mbere cy’umukino cyari kirangiye, ikipe iri mu rwambariro. Ibi akabihera ku buryo we abona ko ikipe yakinaga nabi ugereranyije n’abakinnyi ifite ndetse n’imyitozo we yabakoresheje.
Uwahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko ndetse byanashobokaga ko atari kugaruka gutoza mu gice cya kabiri ariko yisubiraho.
Nyuma y’umukino n’ubwo ikipe yatsinze, uyu mutoza yohereje umwungiriza we, Dusenge Sacha, mu kiganiro n’Abanyamakuru kubera uburakari yari afite.
Andi makuru avuga ko, Da Silva ashobora kuba yahise akuraho imyitozo yari iteganyijwe kuzakorwa ku Cyumweru mu Nzove aho Rayon isanzwe yitoreza.
- Advertisement -
Hari andi makuru avuga ko, uyu mutoza yababajwe na bimwe mu bitarubahirijwe biri mu masezerano ye, aho bivugwa we yagombaga guhembwa amezi atatu ya mbere n’umushakira akazi [Manager we] ariko bikaba bitarakozwe.
Gusa kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Rayon buratangaza kuri aya makuru yose ari kuvugwa ku mutoza mukuru w’iyi kipe.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe. Bivuze ko agiye kuyimaramo amezi ane.
UMUSEKE.RW