Urayeneza Gerard yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Urayeneza Gerard washinze akanayobora Kaminuza n'Ibitaro bya Gitwe

*Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga mbere rwari rwamuhamije ibyaha rumukatira gufungwa burundu

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, rwagize umwere ku byaha bya Jenoside Urayeneza Gerard wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, rukuraho igifungo cya burundu yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanda.

Urayeneza Gerard washinze akanayobora Kaminuza n’Ibitaro bya Gitwe

Icyemezo cy’Urukiko cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe, 2022 UMUSEKE waboneye kopi, kivuga ko Urayeneza Gerard n’abaregwa mu dosiye imwe na we badahamwa n’icyaha cyo Kuba icyitso ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urukiko rwategetse ko Urayeneza Gerard, ndetse n’abo baregwaga hamwe, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elysee bahita barekurwa urubunza rukimara gusomwa.

Urukiko rwemeje ko Munyampundu Leon bita Kinihira ahamwa n’icyaha cya Jenoside ndetse ahawe igifungo cy’imyaka 25 kuko yafashije urukiko.

Mu isomwa ry’urubanza rwa mbere yari yakatiwe gufungwa Burundu.

Urukiko kandi rwakuyeho indishyi zose zari zagenwe mu mikirize y’urubanza rwa mbere, aho abantu 11 bari baziregeye bashakaga izigera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Rwavuze ko kujurira bitagomba kurenza iminsi 30 ibarwa uhereye igihe urubanza rwasomewe.

 

- Advertisement -

I Gitwe babyinnye umudiho mu muhanda bashima Imana

Nyuma yo kumva iki cyemezo cyo kugirwa umwere n’Urukiko, bamwe mu baturage batuye i Gitwe aho Urayeneza Gerard yabaye igihe kirekire ndetse akagira uruhare mu iterambere ryaho, bagiye mu muhanda babyina bishimira ko yabaye umwere.

Amashusho yagiye hanze agaragaramo abagore babyina bavunga ngo “Iyo Mana dusenga irakomeye!”.

Muri Werurwe, 2021 Urayeneza Gerard yari yakatiwe Burundu, kimwe na Munyampundu Leon bita Kinihira naho abandi baregwa hamwe bahanishwa gufungwa imyaka 8, gusa bahita bajurira.

Ab’I Gitwe bavuga ko urubanza rwa Urayeneza Gerard rushingiye ku matiku na munyangire, aho ngo hari bamwe bashakaga gutwara imitungo yavunikiye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW