Kigali Peace Marathon: Arenga miliyoni 20 Frw yashyizwe mu bihembo

Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusingwa ku maguru ryitiriwe Amahoro [Kigali International Peace Marathon], ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri [RAF], bwongereye ibihembo kugeza ku mafaranga miliyoni 21 n’ibihumbi 500 Frw.

Abafatanyabikorwa ba RAF bari mu batumye ibihembo byiyongera

Mu gihe habura iminsi 17 ngo u Rwanda rwakire irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro [Kigali International Peace Marathon], imyiteguro irarimbanyije mu mpande zose.

Iri rushanwa rizakinwa tariki 29 uku kwezi, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri [RAF], bwagaragaje isura y’aho imiteguro igeze yaba mu bazaryitabira baturutse hanze y’u Rwanda n’ab’mbere mu Gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri [RAF], Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel yasobanuye uko imyiteguro ihagaze anavuga ku bihembo byirongereye.

Ati “Imyiteguro yatangiye cyera. Ibisabwa byose nk’Ubuyobozi turi kubikora kandi biri gukorwa neza. Nkurikije inama zagiye ziba, kugeza ubu ibintu byose bimeze neza.”

Abajijwe ku cyo ubuyobozi bwa RAF buri gukora ngo butegure neza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kugira ngo izahagararire Igihugu neza, Rtd Lt. Col Kayumba yasubije ko bafashijwe gutegurwa neza ndetse banabashyiriraho ibihembo bidasanzwe, ahasigaye ari ahabo [Abakinnyi] ngo bazakoreshe imbaraga zabo.

Ati “Ikipe y’Igihugu iri i Musanze iri gutegurwa neza. Kubajyana mu mwiherero harimo ibintu byinshi. Ibihembo rero bazakoresha imbaraga zabo babibone. Twashyizeho igihembo cyo gufasha Abanyarwanda. Hari ibipimo twashyizeho. Umunyarwanda uzabigezaho azahembwa. Abazaza muri Batatu ba mbere bazahembwa.”

Perezida wa RAF, Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira kuba ibihembo byariyongereye kandi batekereza ko bituma irushanwa rirushaho kumenyekana no guhabwa agaciro.

Mu bindi byatangajwe n’ubuyobozi bwa  RAF, ni uko muri iri rushanwa hazifashishwa ikoranabuhanga rizafasha mu gutahura abakinnyi bazagerageza guca inzira zitemewe [za bugufi] ngo batsinde.

- Advertisement -

Nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa RAF, ibihembo ku bakinnyi bazitabira Kigali International Peace Marathon, byaringereye kandi n’umubare w’abahembwa uriyongera kuko bavuye kuri Batatu, baba Batanu.

Abazasiganwa mu Bilometero 42 [Full Marathon], uwa Mbere azahembwa miliyoni 4 Frw, uwa Kabiri ahabwe miliyoni 2 n’igice Frw, uwa Gatatu ahabwe miliyoni 2 Frw, uwa Kane ahabwe miliyoni 1 n’igice Frw, uwa Gatanu azahabwe miliyoni 1 Frw.

Abazasiganwa mu Bilometero 21 [Half Marathon], uwa Mbere azahembwa miliyoni 2 n’igice Frw, uwa Kabiri ahembwe miliyoni 2 Frw, uwa Gatatu ahembwe miliyoni 1 n’igice Frw, uwa Kane ahembwe miliyoni 1 Frw, uwa Gatanu ahembwe ibihumbi 800 Frw.

Mu bihembo bizahabwa Abanyarwanda bazitwara neza mu bazasiganwa mu Bilometero 42 [Full Marathon], Batatu bazaza imbere bazahembwa. Uwa Mbere mu Banyarwanda azahabwa ibihumbi 800 Frw, uwa Kabiri ahembwe ibihumbi 600 Frw, mu gihe uwa Gatatu azahabwa ibihumbi 400 Frw.

Mu bihembo bizahabwa Abanyarwanda bazitwara neza mu bazasiganwa mu Bilometero 21 [Half Marathon], Batatu bazaza imbere bazahembwa. Uwa Mbere azahembwa ibihumbi 400 Frw, uwa Kabiri ahembwe ibihumbi 300 Frw, mu gihe uwa Gatatu azahembwa ibihumbi 200 Frw.

Mu kwiyandikisha, abanyamahanga batanga amadolari 30 [30$], Abanyarwanda batanga ibihumbi 5 Frw, abifuza kuzitabira Run For Peace Peace bazajya batanga ibihumbi 2 Frw, abaturuka muri Afurika y’i Burasirazuba [East Africa] mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, DRC na Sudan y’Epfo, bazatanga amadolari 10 [10$]. Abafite n’abari munsi y’imyaka [U17] n’abiga mu mashuri yisumbuye, bo kwiyandikisha ni Ubuntu.

Abakinnyi 17 bagize ikipe y’Igihugu izakina Marato Mpuzamahanga y’Amahoro  ya Kigali ku nshuro yayo ya 17, bakomereje imyitozo i Musanze mu kigo gisanzwe cyitorezwamo [ARCC Rwanda].

Ku wa Gatanu tariki 13 uku kwezi, hatagantijwe isiganwa ry’abatarabigize umwuga [ Kigali Night Run] rica mu bice birimo Kigali Convetion Center.

Ubuyobozi bwa RAF bwavuze ko buri kimwe kiri mu mwanya wacyo

HABIMANA SADI/UMUESEKE.RW