Abacururiza mu isoko rya Byumba barasaba ko ryavugururwa rikajyana n’igihe

Abacururiza mu isoko rya Byumba barasaba ko ryavugururwa rikajyana n’igihe kuko rimaze gusaza, bagaragaza ko ribateza ibihombo kandi batangira imisoro ku gihe.

Abacururiza mu isoko rya Byumba bavuga ko ritajyanye n’igihe

Aba bacuruzi biganjemo abacuruza imboga n’imbuto babwiye UMUSEKE ko barambiwe gucururiza ahantu hadasakaye kuko izuba ryangiza ibicuruzwa byabo, nabo ubwabo ngo mu gihe cy’izuba ribarengeraho bagahura n’akaga mu gihe cy’imvura kuko ibabuza gucuruza.

Basaba Umuyobozi w’Akarere kubafasha rikubakwa neza kuko batangira umusoro ku gihe, barifuza gucuruza batekanye.

Abacuruza imyenda nabo bavuga ko igice gisakaye bashyizwemo cyashaje, iyo imvura iguye yinjira imbere amazi akangiza ibicuruzwa byabo.

Abafite imodoka bahahira mu isoko rya Byumba nabo basaba ko bahabwa Parking kuko imodoka baziparika mu muhanda bikaba byateza impanuka.

Bamwe mubatifuje gutangaza amazina yabo bavuga ko iki kibazo kimaze igihe, ariko nta mpinduka bibaza impamvu ubuyobozi butagicyemura bikabayobera.

Uyu yagize ati “Hamaze kujyaho abayobozi batandukanye tubasaba ko isoko rivugururwa ngo ducururize ahantu heza ariko byaranze.”

Mugenzi we ati “Abacuruza imboga n’imbuto bacururiza ahantu hadasakaye ibyo baranguye bikangirika kubera izuba ryinshi , iyo imvura iguye nabwo bisaba ko twanura tukimuka, ariko haramutse hasakawe neza twakora tukiteza imbere”.

Ngo imireko ihuza amabati y’iri soko imaze gusudirwa kenshi ariko byaranze kuko hashaje, iyo imvura iguye banyagiranwa n’ibicuruzwa byabo.

- Advertisement -

Uyu ati “Ibaze kuba waranguye ibitenge imvura yagwa ugasanga bimwe byajandamye , uhita utangira kubara igihombo kuko hari igihe umuguzi abibona akanga kugura, wowe uba waranguye ndetse waranatanze n’imisoro.”

Akomeza agira ati “Turasaba Mayor mushya kudufasha kuko ikibazo cyacu gikenewe gushakirwa umuti, abandi nabo twarababwiye ariko baradutereranye.”

Umuyobozi w’Akarere Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ntabwo ahakana ko isoko rya Byumba ritagendanye n’igihe, gusa avuga ko hari kwigwa icyakorwa ngo ikibazo cy’isoko gishakirwe umuti w’igihe kirambye ,aho kwirirwa basanasana buri gihe.

Agira ati “Isoko rya Byumba twashishikarije abantu kubaka no kuvugurura ,natwe ubwacu turi gutekereza icyo twakora ngo rivugururwe ariko tukanatekereza umushinga w’igihe kirambye wo kuryegurira Abikorera, twumva ariko byakorwa, Abikorera bishoboye bagashyiramo imigabane yabo cyangwa bakahagura kugirango baryubake neza.”

Yongeraho ko iyo urebye ahandi usanga amasoko akomeye ari ayubatswe n’Abikorera, ndetse no kuba abikorera bakwaka inguzanyo muri banki bitagorana iyo bikorera ubwabo , kurusha uko biteza imbogamizi gufatanya isoko hagati y’ ubuyobozi n’abikorera, cyane cyane mu gihe cyo kwaka amafaranga muri banki.

Inkuta z’isoko zatangiye kwiyasa kubera imvura
Iyo imvura iguye bamwe baranura bagataha

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi