Abakora itangazamakuru n’abaryigisha bashashe inzobe ku hakwiye gushyirwa umwotso

Abakora umwuga w’Itangazamakuru ndetse na za kaminuza ziryigisha, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, barebeye hamwe icyatuma  haboneka  abanyamakuru bakora kinyamwuga.

Abanyamakuru bavuga ko bagihura n’uruhuri rw’ibibazo mu mwuga wabo

Ni ibiganiro nyunguranabitekerezo  byateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, PAXPRESS, ruhuriza hamwe abakora itangazamakuru, za kaminuza ndetse n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugurw’Imiyoborere, RGB, Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rushinzwe amashuri makuru na za Kaminuza, HEC.

Hashize igihe mu Rwanda hari impaka kuri bamwe mu banyamakuru barijyajyamo  ntibakore kinyamwuga, bigakekwa ko amashuri aryigisha yaba ariyo nyirabayazana.

Gusa za Kaminuza nazo zigatanga impamvu zifatika ko zo zikora ibyo zisabwa ko ikibazo ari abanyeshuri bityo ko “Icyaha ari gatozi” ubw’aya mvugo.

Umuyobozi  w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC,Barore Cleophas, asanga kugira ngo hasohoke abanyamakuru bakora kinyamwuga, amashuri yajya yitsa cyane ku imenyerezamwuga ku buryo umunyeshuri asohoka afite ubumenyi buhagije.

Agaruka kuri zimwe za Kaminuza  zifite umwihariko w’amasomo y’itangazamakuru, yagize ati “Ngira ngo abantu bigisha itangazamakuru bashoboye kudukorera amasomo y’igihe gito(Short courses) ku banyeshuri barangije muri kaminuza ariko bashaka kugira umwihariko no kuba impuguke mu kintu runaka, byaba byiza kurusha uko byavangwa mu masomo.”

Yavuze kandi ko muri za Kaminuza hajya higishwa amasomo asanzwe yigishwa arebana n’itangazamakuru ariko hakiyongeraho n’isomo ry’ururimi  runaka, hagamijwe ko umunyeshuri arangiza Kaminuza nta mbogamizi zijyanye n’ururimi afite.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango, Hakuziyaremye Joseph, yavuze ko hari ubwo zimwe muri za Kaminuza zikora ubucuruzi kurusha uko zitanga uburezi.

Yavuze ko mu gihe cyo kwandika abanyeshuri bajya bakira abo bakwiye guha ubumenyi no kubonera ibikoresho bikwiye.

- Advertisement -

Yongeyeho  kandi ko umwuga w’itangazamakuru wajya wigishwa mu buryo budasanwe.

Yagize ati “Ko ICT iri gutanga amahirwe menshi,kuki kuri Curriculum dukora tutakereza kuri za IPRC, abana bakiga gukora amashusho,(videos), imbuga nkoranyambaga (social medias),graphics, bakiga uburyo ubwo ari bwo bwose, hakaba abize bisanzwe (theorry,)hakaba n’abize ubumenyi ngiro(practices) .Jye numva twafata itangazamakuru nk’iridasanzwe (Excellence), tukaryigisha mu buryo bukomeye ,n’abahanga baryiga cyane, abashoboye gake tugashyiraho uburyo bwa IPRC.”

Twagirumukiza Celestin ushinzwe ireme ry’uburezi muri Kaminuza Gatorika ya Kabgayi, ICK, yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye  bwatuma abanyeshuri basohoka ari abahanga.

Yagize ati “Igisubizo ni ugukorera hamwe kurusha uko twajya mu mpaka, igisubizo nshaka kujyaho ni kimwe,umuti turawufite twese,dukoreye hamwe ikibazo twagikemura.Hari ibyo muri Kaminuza dushobora gukora ariko hari n’ibyo ibigo by’itangazamakuru byadufasha.”

Yakomeje ati “Ikibazo gikomeye gihari ntabwo ari cyakemurwa  ngo gihite kirangira .Nk’ubu turavuga ibibazo by’indimi, ariko nubaza amashuri yisumbuye nayo azakubwira ko ari uko abanyeshuri bava mu ay’abanza bafite ubumenyi bucye[… ], tugira amahirwe tugira kaminuza nke zigisha itangazamakuru, ibigo by’itangazamakuru bishaka  byaja bitoranya abana b’abahanga, mugashyiraho uburyo bwo kubashimira(Reward system),noneho murebe ko ikibazo cy’itikemura ,abana bazabikunda bakurikire.”

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Rushingwabigwi Jean Bosco, yavuze ko kugira ngo ubunyamwuga mu itangazamakuru buboneke, bizagirwamo uruhare na leta, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse na ba nyiribitangazamakuru.

Uyu muyobozi yavuze ko muri bimwe byatuma itangazamakuru rikora kinyamwuga ari uko abarikora bagomba kuba bararyize.

Ati “Tugomba kwicara tukareba abantu bakora itangazamakuru batararyize.Iyo tuvuga ku ryiga , tuvuga ku ruhe rugero? ese ni muri Kaminuza, mu kigo cy’amahugurwa, ni ukuryigira mu itangazamakuru,ibyo byose tumaze kubireba, kubishyira mu mategeko byakoroha.”

Yakomeje ati”Ariko twumva impamvu, turi mu cyigari, turagendera mu bintu twihaye  biri mu kirere ngo itangazamakuru si ngombwa ko turyiga. Ese nibyo? Wakora ikintu utazi? Ingaruka nyine turazibona.Tugomba kwemeranya twese , abafatanyabikorwa, ba nyiribitangazamakuru,leta.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa za Kaminuza zigisha itangazamakuru 4 arizo Kaminuza y’u Rwanda, Mount Kenya University, Easter African University,Catholic Institute of Kabgayi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW