Abana bafite impano muri Basketball bagiye gushyirwa igorora

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, agomba kuzamara imyaka ibiri ishobora ariko no kongerwa nk’uko Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désire yabihamije.

Ferwaba na NBA frica basinyanye amasezerano azafasha abana bafite impano yo gukina Basketball

Mugwiza, ninawe washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe ku ruhande rwa NBA Africa, Umuyobozi, Victor Williams ari we washyize umukono kuri aya masezerano.

Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier wari intumwa ya Minisitiri, Aurore Mimosa Munyangaju.

Perezida wa Ferwaba, Mugwiza yavuze ko aya masezerano azarushaho gufasha abana b’Abanyarwanda kuzamura impano mu mukino wa Basketball, bikazanafasha ikipe y’Igihugu.

Ati “Bizadufasha kugira amahugurwa menshi ajyanye n’imyitozo ihabwa abana bakeneye kuzamura impano zabo mu buryo burambye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko NBA Africa yatangiye gufasha Basketball y’u Rwanda kuva mu 2017 hatangwa amahugurwa y’abatoza ariko biza gukomwa mu nkokora n’Icyorezo cya COVID-19.

Ati” Ntabwo NBA Africa ari nshya mu Rwanda. Mu myaka ibiri ishize ntabwo twagize ibikorwa byo kuzamura impano z’abana kubera COVID-19 ariko habaye Shampiyona y’Amashuri n’abatoza barahugurwa.”

Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams we yavuze ko ikibaraje ishinga ari ukuzamura urwego rw’abana bakina Basketball no kurushaho kuyibegereza.

Ati “NBA Africa irajwe ishinga no kwegera abana bakiri bato bakazamurirwa impano hirya no hino muri Afurika. Ibi biri muri gahunda yo kuba Basketball ifite aho iva n’aho igana ndetse no gutuma umukino ugera kuri bose.”

- Advertisement -

Victor yavuze ko bemeye gusinya amasezerano na Ferwaba na Minisiteri ya Siporo mu rwego kugira ngo bafatanye gukuza Basketball y’u Rwanda.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier wari intumwa ya Minisitiri, yavuze ko mu gihe umukino wegerejwe abana bigira umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu.

Ati “Bigendanye no kuba iyi gahunda ahanini ireba abana bari mu mashuri bakagaragaza impano bafite muri Basketball, bizafasha u Rwanda kuzaba rufite abakinnyi bahagije bitabazwa mu ikipe y’igihugu mu myaka iri imbere.”

Mu mwaka w’imikino 2017-2018 ni bwo NBA Africa yatangiye gahunda zayo mu Rwanda ubwo hahugurwa abatoza b’abana mbere y’uko mu 2019 hatangijwe shampiyona y’amashuri.

Shampiyona y’abana, b’abahungu n’abakobwa (Jr. NBA) yarebaga abana bari mu bigo by’amashuri 60 byatoranyijwe, birimo 30 by’ingimbi na 30 by’abangavu.

Impande zombi zishimite ubu bufatanye

UMUSEKE.RW