Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye muri Rwanda Gospel Stars Live, basuye Urwibutso rwa Ntarama rwo mu Karere ka Bugesera, biyemeza gukoresha ijwi ryabo nk’umuyoboro wo guhangana n’abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022. Cyateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga nk’abahanzi no gukomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Gusura Urwibutso rwa Ntarama byakozwe mu kurushaho gufasha abahanzi bakiri bato kumenya amateka ya Jenoside no gufasha abakuru gukomeza kumenya aya mateka kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Urwibutso rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso zibumbatiye amateka akomeye y’uburyo mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahungiye muri za Kiliziya n’insengero bizeye amakiriro ariko bakahasiga ubuzima.
Zimwe muri izo kiliziya zirimo na Kiliziya ya Ntarama na Nyamata mu Karere ka Bugesera zahinduwemo inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live, cyabanjirijwe no gusobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Ntarama, gushyira indabo no kunamira imibiri irenga ibihumbi bitanu ihashyinguye.
Umuhanzikazi Irene Gaby Kamanzi Ingabire avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 hari abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati“Icyo twakora nk’abahanzi ni ukubivuga, tukavuga ko koko byabaye haba mu ndirimbo, haba mu majwi mbese hakaba ikintu cyo gukomeza kubivuga ariko nanone ikindi twakora ni ugusengera igihugu cyacu kuko ibintu byose biva ku Mana.”
Gaby Kamanzi asaba abahanzi bagenzi be guhaguruka bakarwanirira igihugu bagirana urukundo n’ubumwe, kuko mu gihe cya Jenoside ubumwe bwari bwaravuye mu gihugu.
- Advertisement -
Ati “Twese turi bene Kanyarwanda, dukomoka ku muntu umwe, ni Imana yaturemye nk’abanyarwanda nta mpamvu yo kumva ko dutandukanye, tugire urukundo n’ubusabane bwinshi hagati yacu urwango turushyire ku ruhande.”
Ushinzwe gutegura ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, Aristide Gahunzire avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka buri munyarwanda wese agomba kumenya, kandi ko buri wese afite umukoro wo kubaka igihugu.
Gahunzire avuga ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 birenze ubunyamaswa kubona umuntu yica umuturanyi basangiraga byose.
Ati “Ibi byose bituruka ku buyobozi butari bwiza, bituruka ku myumvire yashyizwemo ab’icyo gihe. Tugira Imana ko ubu dufite ubuyobozi bwiza butwigisha ibyiza, bwaduhaye amahoro, butwigisha kubana mu mahoro.”
Avuga ko Urugamba rwa mbere rukomeye ari ukwigisha abantu kugira ngo bahabwe amateka n’ibimenyetso bizabafasha guhangana n’abapfobya.
Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Ntarama basuye Mukabutera Emerita warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kumuba hafi.
Mu butumwa bamuhaye bagize bati “Imana yo mw’ijuru ijye ibakomeza kandi ibabe hafi kuko yarabyemeye, nimwe makuru meza n’ubuhamya bw’iki gihugu.”
Mukamurenzi Louise umukozi wa GAERG mu kigo cy’isanamitima ‘Aheza Healing and Career Center yibukije aba bahanzi ko urubyiruko arirwo rwashenye igihugu ariyo mpamvu rugomba no gufata iya mbere mu kucyubaka.
Ati “Uyu munsi biratanga icyizere n’ishusho nziza ku gihugu ndetse n’imbere y’Imana dukorera nk’urubyiruko rwa Gikristo. Iki gihugu cyashenywe na bagenzi bacu kubw’ingengabitekerezo mbi noneho ni twebwe dufite inshingano zikomeye zo gusigasira ababashije kurokoka no kucyubaka.”
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Bugesera