Abatuye Umujyi wa Muhanga bifuza ko imihanda mishya irimbishwa imikindo

Abaturage b’Umujyi wa Muhanga barasaba ko iterambere n’ubwiza bwawo bwajyanishwa no kurimbisha ibiti birimo imikindo imihanda mishya irimo yubakwa mu rwego rwo kugira umujyi usa icyatsi.

Abatuye Umujyi wa Muhanga barasaba ko imihanda mishya yubatswe yaterwaho imikindo

Ibi babibagurutseho mu gihe iterambere ry’uyu mujyi wunganira Kigali rikataje, hubakwa imihanda ya kaburimbo, amazi n’amashanyarazi byegerezwa abaturage ndetse n’igishushanyombonera gishya kivuguruye cyaramaze gutangira gukoreshwa.

Ubwo bamwe mu batuye uyu mujyi wa Muhanga baganiraga n’UMUSEKE, bagaragaje ko ubwiza n’amahumbezi y’imikindo iteye ku mihanda babona mu yindi mijyi yunganira Kigali nka Huye, byatuma nabo bagira Umujyi ukurura buri wese.

Uyu atuye mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagali ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko imihanda ya kaburimbo bahawe yaterwaho imikindo kugirango Umujyi urusheho kuryoha.

Ati “Urabona uburyo Umujyi wacu ukomeje kurushaho kuryoha, amatara ku mihanda, inzu zigezweho ziri kubakwa amategura bari kuyaca. Ariko urabona iyi mihanda yacu nta mikindo igira kandi irahakwiye, aho gutera ibiti ho harahari ahubwo nuko bitatewe. Imihanda iteyeho nk’imikindo umujyi wakomeza kurabagirana, ubwiza bwawo bukagaragarira buri umwe. Ubuyobozi burebe uko iyi mihanda yubakwa yeterwaho imikindo.”

Undi nawe ntanyuranya n’abavuga ko imihanda nta biti ifite kuko yemeza ko aho ubisanga ari mbarwa, ku mihanda yubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Muhanga nawe avuga ko nta giti kiharangwa.

Ati “Imikindo iri hakeya cyane nko kuva kuri ICK ukagera ku Karere ariko ni bike pe, iyi mihanda mishya nta hateye igiti na kimwe. Akamaro karahari kuko bibasha kongera isuku y’Umujyi, ubuyobozi bukwiye kureba uko iyi mihanda yaterwaho ibiti.”

Uyu muturage we asanga kuba imihanda itarimbishwa ibiti byaba biterwa n’ubutaka buto, nawe akemeranya n’abandi ko hatewe ibiti kumuhanda byatanga umwuka mwiza kandi umujyi ugasa neza.

Yagize ati “Iyi mihanda mishya yagiye yubakwa hano muri karitsiye ibyigana n’amazu hamwe na hamwe, urumva ibiti byaterwa he se, keretse ubishoboye niwe utera umukindo imbere y’urugo rwe. Ibiti erega nibyo bituma imvura igwa, bitewe rero urumva ko byagira akamaro kenshi harimo no gutuma umujyi usa neza.”

- Advertisement -

Nubwo abatuye Umujyi wa Muhanga bavuga ibi, hirya no hino muri uyu Mujyi nko kuri Gereza na Kabgayi uhasanga ibiti n’amashyamba afasha mu gutanga umwuka mwiza, gusa Akagari ka Gahogo nka kamwe mu gafite igice kinini cy’umujyi ndetse kiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi n’iterambere uretse imikindo n’ibiti ni mbarwa.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, yavuze ko imyubakire mu Mujyi wa Muhanga isatiriye imihanda ku buryo byagorana kuri imwe ko yarimbishwa ibiti kuko naho babiteye byakandagiwe n’abanyamaguru. Gusa Minisiteri y’Ibikorwaremezo yabemereye kwagura imihanda mikuru ica muri uyu Mujyi, bityo niwo muti wo gushyira ubusitani n’ibiti ku mihanda.

Ati “Iyo urebye imyubakire ya hano mu Mujyi usanga hagati y’imihanda n’amazu ari hato cyane ku buryo ari inzira y’abaturage iboneka ku ruhande rw’umuhanda, buriya buryo bwo gutunganya umujyi byoroha iyo hari ibice bibiri by’umuhanda ku buryo hagati y’ibyerekezo byombi hashyirwa ibiti n’indabo. Iyo umuhanda ari umwe ku nkengero ariho abaturage banyura biragorana, nureba urasanga tugerageza kubishyiraho ariko kuko bibyigana n’inzira y’abanyamaguru birangira babikandagiye bikangirika ndetse ntibikure.”

Akomeza  ati “Amahirwe dufite Minisiteri y’Ibikorwaremezo itwizeza ko imihanda yacu izagurwa, yaguwe tukabona uburyo bwo gutanga ingurane ikwiye aho amazu yasatiriye umuhanda twabona aho gutera ibiti. Ariko uyu munsi biracyari imbogamizi natwe turabibona, aho bishoboka turabikora kandi imihanda niyagurwa bizakorwa kuko n’igishushanyombonera kibiteganya.”  

Kayitare Jaqueline yakomeje avuga ko mu mihanda ya karitsiye nka Ruvumera uburyo hakozwe aribwo bushobozi bwari buhari ariko gahunda irakomeje barushaho guha umujyi isura nziza, agashima abaturage uburyo bakomeje kumva ko ari ingenzi kugira umujyi mwiza ufite isuku kanadi ucyeye, nabo ubwabo bavugurura amazu yabo.

Aho iyi mihanda iri hose nta giti kiyirangwaho

 Ese umujyi wa Muhanga hakorwa iki bahangana n’imihindagurikire y’ikirere?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yakomeje agaragaza aho bageze mu rugendo rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije isi yose muri rusange, aho benshi bazengerejwe n’amapfa, ibiza by’imvura n’izindi ngaruka zirimo n’abatakaza ubuzima.

Avuga ko hari ingamba bafashe kimwe n’ahandi hose mu gihugu, ati “Ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere si umwihariko wacu n’isi yose, gahunda natwe ni mu murongo watanzwe n’igihugu tugabanya gucana ibiti n’amakara tukajya kuri Rondereza na Gaz. Ikirere cyangizwa natwe ubwacu kubera ibikorwa dukora, ubukangurambaga mu baturage bacu tubuhoramo, tubibutsa kugabanya gucana inkwi n’amakara, imiganda dukora imirwanyasuri aho ari ngombwa.”

Ibi babijyanisha no gufasha abaturage gukusanya imyanda iva mu ngo, aho bafite uwatsindiye isoko ryo gukusanya imyanda yose y’Umujyi akayijyana ahagenwe nubwo nta kimoteri kijyanye n’igihe bafite.

Yagize ati “Dufite kampani hano mu Mujyi itwara imyanda nubwo tutaragira amahirwe yo kugira ikimoteri kijyanye n’icyifuzo cyacu ariko ntawabura aho ashyira imyanda ngo ayimene munsi y’inzu cyangwa muri ruhurara. Abaturage batuye umujyi barenga 75% bakorana na kampani ibatwarira imyanda.”

Gusa ngo nta byera ngo de kuko hakiri abatumva ko imyanda yatwarwa ahabugenewe, ati “Turacyafite imbogamizi z’abaturage mu ngo, aho abantu bafite ubushobozi buke batarumva ko bakishyura ngo babatwarire imyanda. Usanga hari ugifite ahantu hato ahinga ibishyimbo noneho bya bishwishwa by’ibirayi n’ibindi bishwingwe akabimena muri uwo murima, ariko dukomeje kubibumvisha ko imyanda yose ikusanyiriza hamwe.”

Gufata amazi ava ku nzu byo biracyagoranye muri uyu Mujyi wa Muhanga kubera imyumvire ya bamwe, ubuyobozi bukavuga ko kwigisha ari uguhozaho babumvisha ko amazi ava ku bisenge yabyazwa undi musaruro harimo kuvomerera uturima tw’igikoni.

Abaturage bafite imirima mito hafi y’ingo baracyagenda biguru ntege mu gukusanya imyanda

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW