Abo muri FPR-Inkotanyi batangiye ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo 

Nyanza: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo bagiye kumara ukwezi mu bukangurambaga bugamije gucyemura ibibazo byinshi n’ubundi umuryango wajyaga ufatanya n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo bicyemuke.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo biyemeje gufatanya gucyemura ibibazo biri aho batuye

Inama yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi 289 biganjemo abayobozi bawo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Baganiriye ku bukangurambaga bugamije kuzamura ibikorwa by’umuryango mu banyamuryango cyane bahereye mu Midugudu ariko, no kugira uruhare muri gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 gikajije ubukana maze ibikorwa byahuzaga abanyamuryango benshi bigahagarara.

Ibyo ngo bishobora kuba hari icyuho byaratanze bituma nk’abayobozi b’umuryango bahagarariye abandi kuva ku Ntara kugera ku rwego rw’Umurenge bakongera bakisuzuma bakareba uko ibikorwa byabo bihagaze.

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba na Guverineri wayo, Kayitesi Alice avuga ko bifuza ko ubukangurambaga buzamara ukwezi buzanabafasha gucyemura ibibazo byinshi n’ubundi umuryango RPF-Inkotanyi wajyaga ufatanya n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo bicyemuke kuko bigaragara ko bidasaba ubushobozi bwinshi.

Ati “Ibibazo twifuza gukuraho cyane muri ubu bukangurambaga ni ukwegera cyane abanyamuryango n’abaturage muri rusange; twita cyane ku kurwanya isuri tukanagaruka ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kugira ngo turebe ko twabyihutisha bigakemuka cyane ko tugiye kwinjira mu gihe cy’izuba bizadufasha.”

Hari bamwe mu banyamuryango bavuga ko bagiye kwihutira gucyemura ibibazo cyane bibanda aho batuye.

Mukandahiro Devotha ati “Tugiye gushishikariza abanyamuryango kwitabira ibikorwa byose byashyizweho na  Leta nk’umuganda, Kwibuka n’ibindi Leta iduha gukora.”

Nahayo Jean Marie unasanzwe ari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe ati “Ibibazo byo birahari kuko twumvise aho gahunda ya Girinka zicungwa nabi, ahari ibibazo bibangamiye  imibereho myiza y’abaturage aho badafite ubwiherero n’ibindi, bityo tugiye kubihindura aho dutuye.”

- Advertisement -

Umuryango wa FPR-Inkotanyi ufite abanyamuryango barenga miliyoni 1,3 mu Ntara y’Amajyepfo. Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi, 2022.

Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi busaba abanyamuryango guhagurukira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Amajyepfo