Alpha Rwirangira yateguje album y’indirimbo zo guhimbaza Imana

Alpha Rwirangira yateguje album y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Wow’ aho ahamya ko imirimo yo kuyirangiza ayigerereye.

Iyi album yise ‘Wow’ izaba igizwe n’indirimbo 12

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2022, Alpha Rwirangira nibwo yashyize hanze integuza y’indirimbo zizaba zigize album ye yahaye izina rya “Wow” y’indirimbo 12 zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indirimbo zakozwe naba Producers batandukanye barimo Chrisy Neat, Holly Beat, Santana Sauce na Endo Mike.

Alpha yatangaje ko izi ndirimbo zanononsowe (Mix&Mastering) n’abarimo Hamphrey wo muri Wanene Studio, Santana Sauce, Holly Beat, Endo Mike na Bob Pro.

Yatangaje ko indirimbo ya mbere kuri iyi album izajya hanze ku wa 25 Gicurasi 2022, iyi tariki ifitanye amateka nawe kuko ariyo yavutseho.

Uyu muhanzi yegukanye Tusker Project Fame ya 3 (2009), PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye.

Yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘African Swagger’, ‘Birakaze yaririmbanye na Kidum’, ‘She doesn’t know’, ‘Heaven ft LaMyia Good’, ‘Songa mbele ft AY’, ‘Come to me ft Bebe Cool’ ‘Amashimwe’, ‘Yamungu’ n’izindi.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW