AMAFOTO: Abafana ba APR FC basagariye umunyamakuru

Umunyamakuru wa Siporo wari mu kazi kuri Stade ya Kigali mu mukino ubanza wahuje Rayon Sports na APR FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yahohotewe na bamwe mu bafana b’iyi kipe y’Ingabo.

Abafana ba Rayon Sports bo bavugaga ko batsinda APR FC

Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, hakinwe umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, wahuje Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino uvugwaho byinshi mbere na nyuma yawo, warangiye amakipe yombi aguye miswi [0-0].

Igitangaje si uko amakipe yombi yanganyije, ahubwo imyitwarire ya bamwe mu bakunzi ba APR FC ikomeje kwibazwaho na benshi, cyane ko iyi kipe hari icyubahiro bayigomba.

Iyi myitwarire mibi ya bamwe mu bakunzi ba APR FC, yagaragaye ubwo umunyamakuru wa BTN TV yarimo afata amashusho n’amajwi [Interviews] y’abafana b’impande zombi ababaza uko babonye igice cya Mbere.

Uyu munyamakuru yabanje kuganira n’abakunzi ba Rayon Sports babiri, akurikizaho kugirana ikiganiro kigufi n’umwe mu bakunzi ba APR FC bigaragara ko akuze.

Ubwo uyu munyamakuru yarimo aganira n’uyu mukunzi wa APR FC, hahise haza undi mufana w’iyi kipe ahita apfuka umwunwa uwarimo atanga ikiganiro [Umufana wundi wa APR FC] aranamusunika amubwira nabi cyane.

Yahise amubwira ati “Wowe uravuga uvuga iki? Ntabwo uzi ko batubujije? Wowe uravuga iki?”

Ntabwo byarangiriye aho kuko uyu mufana wahiritse mugenzi we, yahise ahindukirana uwo munyamakuru wa BTN, aramufata amubwira ko agomba gusiba ayo mashusho undi [umunyamakuru] amusubiza ko nta kosa yakoze kandi yari mu kazi ke nk’uko bisanzwe. Uwo mufana yahise amufata mu mashati, ababibonye bavuze ko Polisi y’Igihugu yahise iza gukiza ikabwira uwo mufana ko nta kosa umunyamakuru yakoze kuko yemerewe kuganiriza uwo ashaka mu gihe ntawe abangamiye.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bwa APR FC buvuga kuri iyi myitwarire mibi ya bamwe mu bakunzi bayo, UMUSEKE wifuje kuvugana n’Umuyobozi w’iyi kipe, ariko Lt. Gen Mubarak Muganga ntabwo yigeze yitaba telefone ye igendanwa.

- Advertisement -

Ntabwo ari ubwa Mbere abafana ba APR FC bagaragaweho imyitwarire mibi, kuko mu 2019 bagaragaye mu mashusho baterana amacupa n’amabuye n’bafana ba Rayon Sports nyuma y’umukino wari urangiye iyi kipe y’Ingabo itsinze ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro.

Uwasagariye umunyamakuru wa BTN
Uyu mufana wa APR FC yahise asagarira umunyamakuru wa BTN TV
Bamwe mu bafana ba APR FC bagaragaje imyitwarire mibi
Uwatangaga ikiganiro yahise apfukwa umunwa
Uwapfutse umunwa mugenzi we [Uwambaye umupira wera] yahise ajya gutanga amabwiriza ku bandi
Umusaza wihebeye APR FC yari ari kuganiriza umunyamakuru ku minota 45 yari abonye
Aba Rayon bo bari bagifite icyizere cyaje kuraza amasinde

UMUSEKE.RW