Amatora ya Komite nyobozi y’umukino w’Amagare ntakibaye ku Cyumweru

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Amatora ya Komite Nyobozi mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Ferwacy, yari ateganyijwe ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi, yigijwe inyuma icyumweru.

Murenzi Abdallah ni umukandida rukumbi ku mwanya wa perezida

Mu minsi ishize, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Ferwacy, ryari ryatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe muri manda nshya.

Ingengabihe y’aya matora, yagaragaza ko ateganyijwe kuzaba ku Cyumweru tariki 29 uku kwezi ariko ntakibaye kuko yigijwe inyuma.

Biciye mu Itangazo ryatanzwe na Ferwacy, amatora ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe, ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena Saa tatu z’amanywa kuri Hill Top Hotel.

Impamvu yo kwigiza inyuma aya matora, Ferwacy yavuze ko ari ukugira ngo hanozwe imyiteguro n’imigendere myiza ya yo [Amatora].

Ku rutonde ruherutse gusohorwa na Komisiyo ishinzwe amatora, rwariho Murenzi Abdallah nk’umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida, nyuma y’aho Thierry [Rwabusaza] yari yakuyemo ake karenge.

N’ubwo havuzwe iyo mpamvu ariko, andi makuru UMUSEKE wamenye avuga ko Murenzi atifuza gukomeza kuyobora iri shyirahamwe yagezemo mu 2019.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari Karangwa François mu gihe Visi Perezida wa kabiri hiyamamaje Kayirebwa Liliane.

Munyankindi Benoît na we ari ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, akaba ari umukandida rukumbi. Ingabire Assia yiyamamarije kuba umubitsi.

- Advertisement -

Abajyanama ni Mé Bayisabe Irenee, Ntembe Jean Bosco, Karambizi Rabini-Hamin, Kayisabwa Deltha, Mupenzi Christophe na Umulisa Lita Delphine.

Abiyamamarije kuyobora Akanama Nkemurampaka, ni Rwanyange Réne Anthere, Nkurunziza Jean Pierre na Karama Geoffrey.

Itangazo rya Ferwacy ryigiza inyuma amatora

UMUSEKE.RW