Gen Muhoozi yagaragaje gushyigikira M23, ateguza “Interahamwe” gucanwaho umuriro

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umusirikare kabuhariwe mu kurasa umw emu ngabo za Uganda

“Kuba Umututsi/Umuhima muri Congo ntibikwiye kuba icyaha”
“M23 yashatse imyaka myinshi ibiganiro na Congo”
*Muhoozi yemeza ko ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Interahamwe byahawe izina

Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, ndetse akaba Umugaba mukuru w’ingabo  za Uganda zirwanira ku butaka, yakomeje kwandika amagombo akomeye ku bubera muri Congo, yahaye igihe gito FDLR kuba yamanitse amaboko.

Umusirikare kabuhariwe mu kurasa wo mu ngabo za Uganda

Ubutumwa bwe buheruka Gen Muhoozi ati “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko, zikishyikiriza ibirindiro biri hafi bya UPDF (ingabo za Uganda) cyangwa RDF (ingabo z’u Rwanda). Tugiye gutsinda uru rugamba rushya. Twanzuye ko ruzitwa ‘Operation Rudahigwa’.”

Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda nta we uragira icyo avuga ku kuba muri Congo hatangirayo “Operatiyo nk’iyi”, Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse ubutumwa bushyigikiye u Rwanda.

Mu butumwa bwe abwira Interahamwe ati “Nta narimwe ndarwana n’izi Nterahamwe nanga mu buzima bwange. Ndaziha ibyumweru bike ngo zimanike amaboko mbere y’uko tuzigabaho ibitero.

Nyuma yo gusoza ADF, tuzahindukira ku Interahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRCongo. Abanyabyaha bamaze abavandimwe bacu mu 1994. Igihe cyo guhwihwisa kiri kugana ku musozo.”

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko yiteguye gufasha Congo kugira ingabo zikomeye muri Africa, agasaba Perezida Antoine Felix Tshisekedi kumutumira bakaganira.

 

Nta we uzadutsinda jyewe na “Marume”

- Advertisement -

Marume (Uncle) ni ijambo rimaze kumenyerwa Gen Muhoozi akoresha avuga Perezida Paul Kagame. Mu butumwa bundi yanditse yagize ati “Ndihanganisha abo bose bumva ko bashobora kudutsinda, jyewe na Marume bakoresheje igisirikare. Bizaba ibyago kuri bo. Ni inshuro ya nyuma no ngeye kuvuga ibi ngibi nanone. Mubareke baze turiteguye ku buryo buhagije.”

Muhoozi yavuze ko kubaka ikintu gikomeye ‘Superpower’ kenshi bijyana n’ibibazo. Ngo Uganda n’u Rwanda bakoze ubumwe, ibyo ngo hari benshi byabangamiye.

Gen Muhoozi yakoresheje iyi foto avuga ko ntawatsinda Uganda n’u Rwanda

 

Muhoozi Kainerugaba ashyigikiye impamvu ya M23

Uyu musirikare mukuru mu ngabo za Uganda, yavuze ko akunda Congo n’abaturage ba Congo ko nta kibazo na kimwe bafitenye.

Yavuze ko Congo ari mu rugo, ndetse ko ahafite benshi bamukunda, gusa yavuze ko adashyigikiye ko Abatutsi, Abahima bo muri Congo babuzwa amahwemo kubera gusa abo baribo.

Ati “Nakomeje kugenzurwa bihagije kuva ndi umwana kubera ubwoko bange, uko nsa, ururimi mvuga n’ibindi. Igihe cyose sinshyigikira abantu batekereza gutyo Abatutsi (Batutsi/Bahima) bo mu Burasirazuba bwa DRCongo ntibakwiye kugirwa ingaruzwamuheto uko ari ko kose. Ingaruka zabyo zigomba kuba mbi cyane.”

Muhoozi yakomeje ati “Ntabwo ari icyaha kuba Mututsi (Umututsi) cyangwa Muhima /Muhema cyangwa Munyamulenge (Umunyamulenge)! M23 yakomeje gusaba ko habaho ibiganiro imyaka na yindi. Umuryango wa Africa y’iburasirazuba ugomba gukemura iki kibazo.”

Birasa naho amagombo ya Gen Muhoozi ateguza urugamba muri Congo ariko ibihugu ubwabyo, Uganda cyangwa u Rwanda ntacyo biratangaza.

Gusa u Rwanda mu gihe gishize rwasabye itsinda ry’Ingabo rigenzura imipaka, Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) kugoboka byihuse bakaza kureba ibisasu byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Kerere ka Musanze ubwo urugamba rwari rushyiditse hagati y’ingabo za Congo, FARDC n’inyeshyamba za M23.

Nyuma igihugu cya Congo kidaciye ku ruhande cyashinje u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23.

Muhoozi avuga ko ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda hari benshi bubabaza

UMUSEKE.RW