Amakorali akomeye agiye guhurira mu gitaramo cyo kubaka urusengero

Chorale Adonai Family Singers na Ambassadors of Christ bagiye guhurira mu gitaramo “Garuka Twubake Inzu y’Imana” cyo guhimbaza Imana hanashakwa ubushobozi bwo kurangiza inyubako y’urusengero.
Chorale Adonai imaze imyaka 13 ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo

Chorale Adonai Family Singers ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Kigo cy’amashuri cya APACE Kabusunzu.

Iki giterane biteganijwe y’uko kizaba tariki 04 Kamena 2022 kuri Kigali Bilingual Church i Remera.

Ni muri gahunda bihaye aho buri mwaka haba igikorwa cyo kubaka Inzu y’Imana, bwa mbere iki gikorwa cyahereye ku rusengero rw’Abadiventiste rwa Kacyiru mu myaka yatambutse.

Umwe mu bayobozi ba Adonai Family Singers, Baganizi Olvier mu kiganiro n’UMUSEKE yatangaje ko iki ari igikorwa bihaye nk’umukoro wo gufasha kubaka insengero kuko Inzu y’Imana, ikoreshwa n’abantu bose hatitawe ku idini usengeramo.

Ati ” Urusengero ushobora kurushyingirirwamo cyangwa ugaherekeza umuntu wawe, rero nta wuhejwe muri iki gitaramo.”

Baganizi avuga ko iki gitaramo cyatumiwemo amakorali atandukanye arimo Abakurikiye Yesu, Paradise Melody Choir na Ambassadors of Christ.

Adonai Family Singers Choir imaze imyaka 13 ikora ivugabutumwa ikaba igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 40 ariko ababoneka ni 30.

Iyi Chorale imaze gushyira hanze album Eshanu zimaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba izwi mu bitaramo byo gukusanya inkunga yo kubaka insengero muri Kigali no mu Ntara zitandukanye.

- Advertisement -
Iki gitaramo kizkusanywamo inkunga yo kubaka urusengero

Ambassadors Christ Choir itegerejwe muri iki gitaramo
MUNEZERO MILLY / UMUSEKE.RW