Amarenga ku kumvana imitsi kw’ibihugu bya EAC mu ntambara yashojwe na M23

Intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo abasesenguzi bagaragaza ko kiriya gice gishobora kuba isibaniro ry’imirwano izinjirwamo n’ibihugu byinshi bisanzwe bikubita agatoki ku kandi bishinja ababirwanya kuhacumbika.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko RD Congo ntitemera ibiganiro bazarwana kugera ku munsi wa nyuma

Bivugwa ko ibitero bya FARDC bikomeje gukaza umurego bigamije gushaka kwigarurira ibice inyeshyamba za M23 zigaruriye n’ubwo ari ihurizo rikomeye.

Ku ikubitiro, Uganda iri muri operasiyo “Shuuja” aho Ingabo zayo ziri muri Congo mu butumwa bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ishobora guhindukiza imitutu y’imbunda, muri iriya ntambara.

Lt Gen Muhoozi avuga ko UPDF nimara gutsinsura ADF, ‘bazita ku Interahamwe’ ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ko ari abanyabyaha bishe ‘abavandimwe na bashiki bacu mu 1994’. Igihe cy’ibiganiro kigiye kurangira.

Hagendewe ku byatangajwe na Gen Muhoozi Kainerugaba wagaragaje ko ashyigikiye inyeshyamba za M23, Uganda isaha n’isaha ishobora kwinjira mu ntamabara iri kubera hafi y’umupaka wayo.

Gen Muhoozi avuga ko “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko, zikishyikiriza ibirindiro biri hafi bya UPDF (ingabo za Uganda) cyangwa RDF (ingabo z’u Rwanda). Tugiye gutsinda uru rugamba rushya. Twanzuye ko ruzitwa ‘Operation Rudahigwa.”

Gen Muhoozi yaciye amarenga ko izina ryo guhashya “Interahamwe” muri RD Congo ryamaze gutegurwa aho yeruye ko ari “Operasiyo Rudahigwa” n’ubwo nta ruhande rurabitangaza hagati y’u Rwanda cyangwa Uganda.

Ni mu gihe hari amakenga y’ibiri bukurikire itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda “Rishinja igisirikare cya Congo, FARDC gufatanya na FDLR kugaba igitero ku ngabo z’u Rwanda bakanashimuta abasirikare babiri.” ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu.

Itangazo rya RDF rivuga ko “FARDC na FDLR bateye ku rubibi bashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi.”

- Advertisement -

Ni mu gihe uvuye ku mupaka w’u Rwanda na RDC kugera aho imirwano iri kubera, harimo intera y’ibilometero bicye.

Iyi ntambara yageze ku ruhande rw’u Rwanda aho mu gitondo cyo ku wa Mbere, mu Karere ka Musanze harashwe ibisasu biturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bigakomeretsa abaturage ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) icyo gihe, ryahamije aya makuru, ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo. Ntiharamenyekana icyo Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) yasuzumye.

Mu gihe hataramenyekana intandaro y’ibisasu byaguye mu Rwanda, amakuru avuga ko Leta ya Congo yinjiye byeruye mu mikoranire na FDRL, bivugwa ko abasirikare ba FDRLbiyambajwe mu b’imbere mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23.

Hari umwe mu badepite bo muri Kivu ya Ruguru utifuje ko dutangaza amazina ye yabwiye UMUSEKE ko “Igisirikare cyabo (FARDC) gifitanye imikoranire ya hafi na FDRL” Hari ba “Komanda ba FDRL bahawe ingabo bayoboye mu rugamba rwo guhashya M23 yababanye ibamba.”

Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya DR Congo avuga ko “Igihe kigeze ngo harangizwe ubufatanye bwa M23 na leta y’u Rwanda” igihugu avuga ko babona nk’umufatanyabikorwa akongeraho ati “Ubu turi kumwe muri East African Community”.

Ni mu gihe abo mu Majyepfo y’u Rwanda, u Burundi baryamiye amajanja yo kujya guhangana na Red Tabara iri muri Kivu y’Epfo, amakuru agera k’UMUSEKE ni uko u Burundi buzinjirana “Iturufu yo kurwanya Red Tabara na FNL Nzabampempa”. Bizabasunikira kwinjira muri Kivu ya Ruguru mu guha umusada ingabo za FARDC ishinja RDF gufasha byeruye M23.

Ibi byo gutabarana biri no mubyo abakuru b’ibihugu ba RD Congo n’u Burundi baherutse kuganira mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Felix Tshisekedi yagiriye mu Burundi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aherutse gusaba imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gushyira intwaro hasi igakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Icyo gihe Major Willy Ngoma uvugira M23 yagize ati: “[Perezida Kenyatta] Ni nkaho yavuze ngo mwiyunge bya nyabyo.”

Yongeyeho amagambo agira ati “Twasinye amasezerano y’amahoro na leta i Nairobi mu 2013 no mu 2020 na [Perezida] Tshisekedi. Abanyecongo bagomba kugira umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo bavuga”.

Ku biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo hategerejwe kumenya uruhande rwa Tanzaniya maze buri umwe akamenya uko agomba kurwana iyi ntambara benshi bacira inyeri kandi ari urukonda.

Nta gushidikanya ko mu gihe urugamba rwakomerera RD Congo nk’umunyamuryango wa SADC uhuje ibihugu 15 byo mu Majyepfo ya Afurika yakwiyambaza ibi bihugu bikayitabara.

Mu mwaka wa 2012 ubwo M23 yari yakubise inshuro FARDC, Tanzaniya yatangaje ko “idashobora kwihanganira ko M23 ikomeza gushoza intambara mu duce twa Congo dusigaye” icyo gihe yeguye imizinga y’imbunda ifatanya n’ingabo za Afurika y’Epfo na MONUSCO bamenesha M23 yongeye kubura umutwe mu mpera za 2021.

Kugeza magingo aya Tanzaniya ntiratobora ngo igaragaze ikarita yayo mu ntambara iri guhuza M23 na Leta ya Congo.

Hari abavuga ko iby’iyi ntambara yashojwe na M23 izarangira hamenyekanye ufite igisirikare gikomeye muri EAC, kuko amaherezo ibihugu bigize uyu muryango bizayisangamo.

Leta ya Congo yamaze gutangaza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ko itaganira nawo mu gihe abawugize bavuga ko bafite impamvu nzima barwanira, mu gihe “Bataricara ku meza y’ibiganiro bazahangana na Leta kugeza ku mwuka wa nyuma.”

Aba bafashwe nk’ibyihebe ni Abacongoman bavuga ko barenganyijwe imyaka myinshi, bakaba bareguye imbunda ngo barengere ubuzima bwabo.

M23 bavuga ko bafite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe baba bagabweho igitero, aribyo barimo kuko barashweho na FARDC itifuza ko ibibazo bicyemuka.

Bene wabo b’aba Congoman batangije impuruza yo kugura ibyo kurya ngo “Byo guha FARDC ku rugamba” ngo ibashe gutsinda uyu mutwe wegetswe ku Rwanda.

Ni mu gihe M23 ivuga ko “Barwanira ukuri, amaraso yabo azameneka ariko kandi ko bazahangana kugeza bicaye ku meza y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.” mu Burasirazuba bwa Congo bwahindutse isibaniro ry’imirwano.

Imyaka isaga 10 yari yirenze umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bivuye ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 y’ukwa 12 mu 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.

Gen Sultan Makenga uyoboye umutwe wa M23 avuga bifuza ibiganiro bigamije kubahiriza amasezerano basinyanye na Leta ya kinshasa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW