Amavubi ntazakirira Sénégal kuri Stade ya Huye

Guhera mu kwezi gushize, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye hari hari gukorerwa amavugurura yari agamije gusana no gutunga iby’ibanze kugira ngo habe hakwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga.

Stade Huye nticyakiriye umukino ubanza wa Sénégal

Nyuma y’icyizere cyari cyatanzwe na Ferwafa, byaje kurangira u Rwanda ruzakirira Sénégal i Dakar muri iki gihugu n’ubundi.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati “Ahubwo ni Sénégal izakirira u Rwanda i Dakar.”

Ibi bisobanuye ko nyuma y’ubwumvikane bw’Ibihugu byombi, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yabihaye umugisha, maze umukino u Rwanda rwagombaga kuzakira Sénégal kuri Stade ya Huye tariki 6 Kamena ukimurirwa i Dakar, mu gihe uwo kwishyura Sénégal yagombaga kuzakira u Rwanda tariki 23 Werurwe 2023 ari wo uzabera mu Rwanda kuri Stade Huye.

Izi mpinduka zose zatewe n’uko Stade ya Huye hari ibyo itaruzuza kandi hasigaye iminsi ibarirwa ku nto ngo u Rwanda rukine na Sénégal mu mukino w’umunsi wa Kabiri wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Algéria.

Amavubi azakinira kuri Stade ya Huye mu mwaka utaha

UMUSEKE.RW