Amavubi y’Abagore yatangiye imyitozo yitegura CECAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Guhera tariki 1 Kamena uyu mwaka, muri Uganda hateganyijwe kubera irushanwa rya Cecafa y’Ibihugu mu makipe y’Igihugu y’Abagore [Cecafa Senior Women’s Championship].

Amavubi y’Abagore yiteguye kwerekeza muri Cecafa izabera muri Uganda

Mu gutegura kwerekeza muri iri rushanwa, ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi, iyi kipe y’Igihugu y’u Rwanda yakoze imyitozo ya Mbere. Ni imyitozo iri gukorera kuri Stade ya Kigali inshuro ebyiri ku munsi.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Habimana Sosthène n’abamwungirije, bahamagaye abakinnyi 30 mu mwiherero uri kubera kuri Hill Top Hotel i Remera.

Mu bahamagawe, harimo abakinnyi badafite amakipe bakinira ubu, nka Kalimba Alice na Uwase Grace.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere, aho ruri kumwe na Uganda, u Burundi na Djibouti. Itsinda rya Kabiri ririmo Tanzania, Éthiopia, Sudan y’Epfo na Zanzibar.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, izatangira ikina na Uganda tariki 1 Kamena, tariki 3 ikine n’u Burundi, izasoreze kuri Djibouti tariki 5. Izava mu Rwanda ku Cyumweru tariki 22 uku kwezi.

Muri buri tsinda hazazamukamo amakipe abiri azahita ahurira muri ½ cy’irangiza.

Gahunda yose y’imikino ya CECAFA
Habimana Sosthène niwe mutoza mukuru w’iyi kipe
Kalimba Alice ni umwe mu beza badafite ikipe bakinira ubu
Nyirabashyitsi Judith niwe munyezamu wa Mbere muri iyi kipe

UMUSEKE.RW