APR FC vs Rayon Sports: Abasifuzi bongeye guhinduka gatatu

Umukino ugomba guhuza amakipe y’amakeba uteganyijwe kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali, abasifuzi batatu bawipimyeho ariko birangira uhawe Twagirumukiza AbdulKarim usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports bamwe mu basifuzi bawutinye

Ubusanzwe umukino uhuza APR FC na Rayon Sports, ntabwo ujya woroha, cyane ko izi kipe zombi zisanzwe zifite igisobanuro kinini ku mupira w’u Rwanda.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uza guhuza ikipe y’Ingabo yakora Rayon ikunzwe na benshi mu Rwanda, wabanje guhabwa Hakizimana Louis usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga kandi unafite uburambe ariko akawugarama.

Undi musifuzi washoboraga kuyobora uyu mukino, ni Mukansanga Salma ukubutse mu mikino y’Igikombe cya Afurika yabereye muri Cameroun ariko nawe biza kwanga, birangira uhawe Twagirumukiza Abdulkarim.

Abungiriza bo kuri uyu mukino, ni Bwiriza Nonati nk’umusifuzi mpuzamanaga uza kuba ari umwungiriza wa Mbere, Hamiss Safari araba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Uwikunda Samuel ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Twagirumukiza AbdulKarim [wa Kabiri iburyo] yahawe uyu mukino

Mukansanga Salma nta na rimwe arahabwa umukino w’aya makipe

Bwiriza Nonanti [ubanza iburyo] ni umwungiriza wa Mbere kuri uyu mukino
UMUSEKE.RW