APR yarakoze kunyihanganira ntafite ibyangombwa- Adil Erradi

Mu mpera za 2019 [Muri Nyakanga], ni bwo Adil Erradi Muhamed yemejwe nk’umutoza mukuru wa APR FC. Uyu mutoza yabanje gusinya amasezerano y’umwaka umwe yarimo ko agomba guhesha iyi kipe ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda nk’ibisanzwe.

Adil wemera ko adafite ibyangombwa byemewe na CAF, yaciye amarenga amukuru muri APR FC

Mu mwaka wa 2019-2020 yahise yegukana igikombe cya shampiyona ikipe idatsinzwe, binamuhesha amasezerano yandi mashya y’myaka ibiri. Mu mwaka w’imikino wakurikiyeho 2020-2021, Adil yegukanye igikombe cya shampiyona nabwo ikipe idatsinzwe. Bisobanuye ko uyu mutoza ari mu mpera z’amasezerano ye.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, uyu Munya-Maroc yavuze amagambo agaragaza ko ashobora kuzaba atari kumwe n’iyi kipe y’Ingabo mu mwaka utaha.

Ati “Navuga ko APR FC ari umuryango wanjye, aho mbarizwa ubu. Reka nongere mbivuge. Hagati yanjye na APR FC nta kibazo kirimo, yaba icy’amafaranga cyangwa icyo kongera umushahara. Kuko APR yakoze byinshi cyane kuri Adil, nindamuka ngiye cyangwa mpagumye nzaba nyivuga ibi.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi navuga ko nshimiye cyane Abayobozi ba APR, bangiriye icyizere. Nakomeje kwibona mu ikipe. Natoje imikino ibanza ya Afurika nk’umutoza mukuru, nza gutoza nk’umutoza wungirije ndi kumwe n’ikipe yo muri Maroc. Natwaye ibikombe bya shampiyona, nashyizeho agahigo. Ibyo si njye wabikoze njyenyine ni APR. Haramutse habayeho kutitwara neza, waba ari umuryango wa APR FC.”

Uyu mutoza abajijwe ku byangombwa bye bitemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika [CAF], Adil yasubije ko abizi neza ko ntabyo afite ariko afite ibyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi [UEFA], kandi yiteguye gushaka Licence A CAF ariko umwanya wamubanye muto.

Ati “Nta byangombwa mfite byo ku rwego rwa CAF. Ariko mfite ibya UEFA ariko wenda ntabwo CAF ibyemera. Ntabwo nigeze ngira umwanya wo gukorera UEFA Pro kuko byansabaga kuba umunsi ku munsi ndi mu Bubiligi. Ni ibintu bifata umwaka n’igice kandi binsaba kuba ndi gukorera mu Bubiligi, kugira ngo abanyigisha babone umwanya uhagije wo kuganira nanjye no kunkosora.”

Yongeyeho ati “Niba rero ikipe ishobora kukwihanganira imyaka ibiri udafite ibyangombwa, bikwereka ko igufitiye icyizere. Rero rwose si njye uzafata umwanzuro wo kugenda ahubwo ni ba generals, abayobozi b’ikipe, Chairman Mubarakhah, Gen James, ubuyobozi bukuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura. Abo ni bo bazafata umwanzuro, nibansaba kuhaguma tuzakomezanya na bo. Kandi sinjya nibagirwa ibyiza bankoreye.”

Umuyobozi w’iyi kipe y’Ingabo, Lt Gen Mubarakhah Muganga, aherutse guca amarenga agaragaza ko iyi kipe ishobora kutazatozwa na Adil mu mwaka utaha w’imikino.

- Advertisement -

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 63 mu mikino 28 imaze gukinwa, ikarusha Kiyovu Sports ya Kabiri amanota abiri.

Adil Erradi yamera ko APR FC yamuzamuriye izina ikamugira uwo ari we ubu

UMUSEKE.RW