APR yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro. Ibiciro bigaragaza ko umufana uzishyura make azishyura ibihumbi 10 Frw.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzareba umugabo usibe undi

Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 19 uku kwezi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino ibiciro byawo byatumbagijwe ku buryo benshi bibajijeho.

Nk’uko babitangaje babinyujije ku rubaga rwa bo [APR FC], kwinjira ahasanzwe [General] ni ibihumbi 10 Frw, ahatwikiriye [Regular] ni ibihumbi 20 Frw, mu cyubahiro [VIP] ni ibihumbi 30 Frw mu gihe mu cyubahiro handi [V.VIP] ari ibihumbi 50 Frw ariko abazishyura aya bakazaba bemerewe kwinjiza imodoka.

Ibi bisobanuye ko mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, ari byo biciro biri hejuru ugereranyije n’indi myaka yabanje. Ubwo Rayon Sports yakiraga umukino ubanza izi kipe zanganyijemo 0-0, amafaranga make yo kwinjira yari ibihumbi 5 Frw.

Ibiciro byatumbagijwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW