AS Kigali yemerewe agashimwe kadasanzwe nisezerera Police FC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali burangajwe imbere na Shema Ngoga Fabrice n’abamwungirije, bemereye agahimbazamusyi kadasanzwe abakinnyi b’iyi mu gihe baba bageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Buri mukinnyi wa AS Kigali yemerewe agatubutse nibasezerera Police FC mu gikombe cy’Amahoro

Ku wa Gatatu no ku wa Kane hategerejwe imikino yo kwishyura ya ½ cy’Amahoro. Ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi hateganyijwe mukino uzahuza Police FC izakira AS Kigali kuri stade ya Kigali. Undi mukino uzakinwa ku wa Kane tariki 19 uku kwezi.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe iterwa inkunga wa Kigali, yavuze ko Ubuyobozi bw’ikipe bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw [buri mukinnyi] mu gihe yaba ibashije gusezerera Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Gusa icyitwa agahimbazamusyi kabyibushye muri iyi kipe si ikibazo, kuko uko ikipe itsinda ari nako amafaranga yisuniranya.

Umukino ubanza wa Police FC warangiye itsinzwe na AS Kigali igitego kimwe ku busa.

Umukino wo kwishyura wa Police FC na AS Kigali uzaba kuwa Gatatu tariki 18 uku kwezi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW