Bugesera: Umupfumu yashyize kaburimbo mu muhanda ugana iwe

Umuganga gakondo uzwi ku mazina ya Salongo yubatse umuhanda mu Karere ka Bugesera wamutwaye Miliyoni 50 y’u Rwanda, ngo ni nyuma yo kubona ko ntacyo yaha igihugu uretse kucyitura imbaraga ze.

Uyu niwo muhanda Umupfumu Salongo yubatse


Ni umuhanda wo mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata ureshya n’igice cya kirometero wubatswe na Rurangirwa Wilson wiyemerera ko ari umupfumu.

Salongo ukunze guhamya ko ari umupfumu wa karahabutaka, avuga ko yagize igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda kuko yabonaga warapfuye, unanyerera, ku buryo bitari byoroshye kuwunyuramo, nyamara ubundi unyurwamo n’abantu benshi barimo n’abamugana.

Uyu muhanda yatangiye kuwubaka muri Werurwe 2022 yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize, afatanya n’umufasha we n’urubyiruko yahaye akazi.

Bamwe mu baturage bavuga ko igikorwa cy’uyu mupfumu kigamije kubaka iterambere ry’igihugu n’abagituye .

Uyu ati ” Salongo ndamushimira ko yakoze umuhanda mwiza wa kaburimbo, ntabwo wapfa kuyigondera gutyo.”

Mugenzi we ati “Akagare wasangaga kariho ibyondo ariko ubu uzasanga gacyeye gafite isuku , kagenda ku muhanda ujyanye n’iterambere.”

Usibye kubona akazi ku baturage bari kubaka uyu muhanda, bavuga ko ari igikorwa cy’iterambere kuko bazajya banyura ahantu hatari ibyondo

Rurangirwa Wilson [Salongo] avuga ko uyu muhanda wuzuye umutwaye amafaranga asaga Miliyoni 50 y’u Rwanda, aya yose yavuye mu mufuka we nyuma y’uko hari aba Injenyeri bari bamuciye amafaranga menshi mu rwego rwo kumuca intege.

- Advertisement -

Avuga ko umu Injenyeri wa mbere yahamagaye ngo bajye inama yo gukora uwo muhanda yamuciye Miliyoni 200 Frw.

Umupfumu Salongo avuga ko igishoboka cyose yagitanga kugira ngo igihugu cyamubyaye gitere imbere.

Ati “Ikidashoboka turagikora kigashoboka, nta kintu kidashoboka ufite ubushake.”

Avuga ko usibye uyu muhanda yakoze unyura aho atuye afite gahunda yo gukora n’indi mihanda hirya no hino.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka umuhanda ari indashyikirwa kuko kigaragaza ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ni gikorwa cy’indashyikirwa kandi cyagaragaje ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo.”

Asaba abantu ko bakwishyira hamwe bakubaka imihanda mu gihe Leta itarabona amikoro ngo ibubakire.

Usibye uyu muhanda, Salongo aherutse gutangaza ko yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Umuyange Fc itozwa na Peter Otema wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, Musanze Fc n’ayandi.

umupfumu Salongo avuga ko yize ibyo gukora imihanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW