CECAFA y’abagore: U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Uganda

Mu irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika y’i Burasizuba n’iyo Hagati [Cecafa Senior Women’s Championship] biteganyijwe ko rizabera muri Uganda, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda rya Mbere ririmo Uganda.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere na Uganda

Guhera tariki 22 uku kwezi kugeza tariki 5 Kamena I Jinja muri Uganda, hateganyijwe kubera irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika y’i Burasizuba n’iyo Hagati [Cecafa Senior Women’s Championship] mu bagore.

Iri rushanwa ryanatumiwemo u Rwanda, rizahuza amakipe y’Ibihugu umunani, arimo Uganda izaryakira, u Rwanda, u Burundi, Kenya, Éthiopia, Djibouti, Tanzania, Zanzibar na Sudan y’Epfo.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, izaba iri mu itsinda rya Mbere aho iri kumwe na Uganda, u Burundi na Djibouti. Itsinda rya Kabiri ririmo Tanzania, Zanzibar, Sudan y’Epfo na Éthiopia.

Cecafa y’abagore iheruka kubera muri Tanzania mu 2019, yegukanywe na Kenya yatsindiye Tanzania ku mukino wa nyuma. Indi iheruka kubera mu Rwanda mu 2018 yegukanywe na Tanzania yatsindiye Éthiopia ku mukino wa nyuma.

Ibihugu umunani bizitabira CECAFA izabera muri Uganda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW