Dj Brianne yinjiye mu mukino wa Karate

Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne mu kuvanga imiziki mu Rwanda yinjiye mu mukino wa Karate mu rwego rwo kurushaho guhindura intekerezo no kubaka ubwirinzi bw’umubiri we.

Dj Brianne yinjiye mu mukino wa Karate

Ubwo hafungurwaga ishuri rya Karate ryitwa Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryashinzwe na Uwase Delphine uzwi nka Soleil muri Filime ya Bamenya , Dj Brianne yagaragaye mu banyeshuri b’iri shuri, ashishikariza igitsinagore kwitabira umukino wa Karate.

Dj Brianne avuga ko yakuze akunda umukino wa Karate bakamubwira ko iyo uwurimo uhindura intekerezo ibintu yumvaga ko bitashoboka.

Avuga ko yinjira muri Karate yumvaga namara kugira ubumenyi azahera ku muntu wa mbere bafitanye ibibazo akamukora mu matwi, ariko agezemo yigishwa ikinyabupfura.

Ati “Banyigisha ikinyabupfura no kumenya kubana n’abandi kandi nyine ubona ko nk’intekerezo zanjye nazanye zahindutse, mu by’ukuri mba numva n’ubwo nahura n’umuntu akankubita ntabwo umwanzuro ari ukurwana.”

Nk’umukarateka avuga ko mu gihe yasagarirwa agomba kwitabara mu rwego rwo kwikingira ariko adatangije imirwano.

Dj Brianne yavuze ko abarizwa muri The Champion Karate Academy isanzwe ari abafatanyabikorwa ba KESA.

Avuga ko hari byinshi amaze kugeraho kuva yatangira gukina Karate.birimo n’ubuzima bwiza.

Ati “Iyo ugeze muri Karate ni umukino mwiza ugushyira ku murongo ndetse uguhuza n’abantu mukabana neza.”

- Advertisement -

Uwase Delphine uzwi nka Soleil ufite umukandara w’umukara (Ceinture Noire) uri mu bashinze ishuri rya KESA avuga ko siporo ari kimwe mubiha abaturage ubuzima bwiza, ko iyo abaturage bafite ubuzima bwiza bakora bakiteza imbere.

Ati “Igihugu giteye imbere gikeneye abaturage bafite ubuzima bwiza bakora bagatanga umusaruro.”

Soleil avuga ko bashinze iri shuri mu rwego rwo gushishikariza abantu gukora siporo ngo bagire ubuzima bwiza no kugaragaza uruhare rwa siporo mu mibanire n’iterambere ry’igihugu.

Dj Brianne na Soleil bavuga ko nta mukino igitsinagore kitakina ariho bahera basaba bagenzi babo kwisanga muri Karate.

Bagaragaza ko Karate ari umukino mwiza uzira kwihorera nk’uko hari ababikeka.

Berekanye ko by’umwihariko ko Karate ikangura ubwonko bw’umwana ko umwana ukina Karate bigoranye ko atsindwa mu ishuri.

Nkurunziza Jean Claude Umuyobozi wa Kigali Elite Sport Academy yavuze ko izanye igisubizo kubashana kwiga imikino jyarugamba guhera ku myaka mike aho izajya ibafasha kubahuza n’abatoza bafite uburambe ndetse no kubaha aho bakorera imikino jyarugamba heza kandi hagezweho

Kigali Elite Sports Academy iherereye Kicukiro mu nyubako y’isoko muri Etaje ya Gatanu, Bakira iby’iciro by’abantu batandukanye kuva ku myaka 3 kugera ku myaka 70.

Uwase Delphine uzwi nka Soleil na Claude Nkurunziza umuyobozi wa KESA

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW