Eddy Kenzo yapfunyitswe amashilingi ubwo yaririmbaga indirimbo yakoranye na Bruce Melodie

Mu ruhererekane rw’ibitaramo bitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda, umuhanzi Eddy Kenzo yapfumbatishijwe ibifurumba by’amashilingi ubwo yaririmbaga indirimbo yakoranye na Bruce Melodie wo mu Rwanda.

Eddy Kenzo avuga ko Bruce Melody azamufata akaboko akamenyekana biruseho muri Uganda

Indirimbo “Nyoola” aba bombi bahuriyemo ubwo yajyaga hanze, Eddy Kenzo yavuze ko  “Agiye gufasha umuvandimwe we n’umuhanzi akunda cyane.”

Kuwa 27 Mata 2022 Bruce Melodie mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Eddy Kenzo bityo ko ari we wamusabye ko bakorana indirimbo.

Ati “Eddy Kenzo nari nsanzwe mukunda ndi umufana we, ni njye wamusabye ko twakorana indirimbo nawe ambera umuvandimwe ntiyangora.”

Mu gitaramo cya Comedy Store mu mpera z’iki cyumweru, Eddy Kenzo umaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange yaririmbye indirimbo “Nyoola” yakoranye na Bruce Melodie maze asaba abantu “Kuva i Kigali mu Rwanda guhaguruka bakabyinana.”

Ubwo uvanga imiziki yazamuraga iyi ndirimbo humvikanye amajwi yuzuye ibyishimo y’abateye akaruru bavuga ngo “Umwana w’iwacu i Kigali afashe Kampala” si ukuririmbana na Kenzo ibizungerezi birahaguruka bicinya umuziki.

Eddy Kenzo wari uri mu mavuta yo kuririmba atewe ishema n’iyi ndirimbo, yaririmbye umurongo ku wundi uyigize. Adategwa yaririmbye ikinyarwanda kiri mu bitero bya Bruce Melodie ari nako asaba abantu kubyina nta kwifata.

Kenzo mw’ijwi rirenga yagiraga ngo “Abantu kuva i Kigaali, Bashona bazi ko nayagaye bati uwo yarasaze ni uw’i Kanombe, bajya bavuga ngo ncukura nk’ikirombe” Uko yasubiragamo niko abiganjemo igitsinagore bitereraga mu bicu bagendana n’indirimbo ijambo ku rindi.

Abakobwa beza baririmbye ikinyarwanda begereye urubyiniro, babara amashilingi inoti ku yindi ariko Eddy Kenzo ayakira mu kinyabupfura cyinshi.

- Advertisement -

Ibi byo guha amafaranga ku rubyiniro ni umuco mu Bugande, mu gihe mu Rwanda umuhanzi aririmba bamuhanze amaso habe no kumuha n’urupfumuye! “Ngo baba bishyuye ku muryango binjira !”

Ubwo Kenzo yaririmbaga ‘Nyoola’ yakoranye na Bruce Melodie wahimbwe ‘Munyakazi’ , hari umukobwa wamuhaye inoti ku yindi (imitwaro) arayimuhata kugeza ubwo asoza igitero cya kabiri cy’indirimbo acyakira amashilingi, byamurenze.

Uko Kenzo yaririmbaga yikoza hirya hino, Amashilingi yarunzwe ku rubyiniro akanyuzamo akayatsindagira mu mufuka w’ipantalo y’umukara yari yambaye.

Nta gushidikanya ko ibyagaragajwe muri kiriya gitaramo bitanga ishusho y’uko Bruce Melodie akenewe i Kampala kugira ngo ashimangire ko indirimbo yakoranye n’Abagande aricyo gihe cyo kuzisaruramo amafaranga kuko mu mu gihugu cyo mu Majyraruguru y’u Rwanda arakunzwe bihagije.

Eddy Kenzo avuga ko “Bruce Melodie ni umusore ufite impano ikomeye, kumufata akaboko nanjye ni inshingano zanjye.”

Akomeza avuga ngo  “Ngiye gushaka uko yakunguka abafana mu banjye yaba muri Uganda n’ahandi hose ku Isi.”

Mu gihe aya mahirwe Bruce Melodie yayatera inyoni, yazatera ikirenge mu cya bagenzi be bumvise bazwi hariya bagaterera agati mu ryinyo, bakajya kuhakorera ibitaramo barahararutswe. Bivuze ngo iki ni igihe cyiza cyo kujya gutaramira i Bugande yisanga.

Muri iki gitaramo Eddy Kenzo yatumiye Claver J wamamaye mu myaka itambutse maze abantu biterera ibicu baririmbana indirimbo z’uyu muhanzi wigize guca bintu mu zizwi nka ‘Fanya kazi’, ‘Ensi ya leta’. ‘Sumulula’ n’izindi.

Uyu mukobwa yahaye imitwaro Eddy Kenzo abantu bifata ku munwa

Reba hano indirimbo Nyoola ya Bruce Melodie ft Eddy Kenzo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW