FERWAFA irahamagarira amakipe y’abagore kwiyandikisha mu Cyiciro cya Kabiri

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, riramenya amakipe y’abagore yose yifuza gukina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ko kuyandika byatangiye.

Abakobwa bakina ruhago nabo barashoboye

Shampiyona y’abari n’abategarugori mu Cyiciro cya Mbere, ikinwa n’amakipe icyenda gusa, mu gihe mu Cyiciro cya Kabiri ikinwa n’amakipe 12 gusa.

Mu rwego rwo gushishikariza amakipe y’abagore kuza gukina shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, hatanzwe Itangazo rikangurira amakipe y’abagore kuza kwiyandikisha ahereye mu Cyiciro cya Kabiri.

FERWAFA iti “Mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, riramenyesha amakipe yose yifuza kwiyandikisha mu cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y’Abagore ya 2022-2023, ko iyo gahunda izatangira kuva tariki 18/05/2022 kugeza tariki 3/06/2022.”

Amakipe mbere yo kwiyandikisha, hari ibisabwa birimo kuba ikipe ifite ubuyobozi n’abayikoramo babifitiye impamyabushobozi, kuba ifite ikibuga, kuba ifite ibiro, aho kubika ibikoresho, kugira ubushobozi buhagije bwo kwitabira amarushanwa, kuba umuyobozi cyangwa umutoza w’ikipe ari umugore, kuba umutoza mukuru w’ikipe byibura afite impamyabumenyi ya Licence D.

Mu mupira w’abagore hari icyo kwishimira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW