Gatera Moussa yamaze gusezera ku banya-Rusizi

Mu kwezi kwa Kamena 2020, ni bwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwatangaje ko bwasinyishije umutoza Gatera Moussa amasezerano y’imyaka ibiri.

Gatera Moussa ntazakomezanya na Espoir FC

Bisobanuye ko aya masezerano agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino [2021-2022].

Ku mwaka wa Mbere yari amaze muri iyi kipe, Gatera yayihaye umwanya wa Gatatu muri shampiyona yakinwe mu matsinda. Uretse ibi kandi, yanahaye icyizere abakinnyi bato barimo Taiba, Hamza n’abandi.

Nyuma y’ibi byose, uyu mutoza yamaze gufata icyemezo cyo kutazakomezanya na Espoir FC kuko hari izindi kipe zimwifuza kandi zimuha ibyisumbuye ku byo i Rusizi yahabwaga.

Gatera aherutse kubwira BTN TV ko hari amakipe bari kuganira, n’ubwo yirinze kuyavuga.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza yamaze kumvikana n’ikipe ya Bugesera FC. Amakuru avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo bwamusabye kuza gutoza iyi kipe bijyanye n’imishinga yagutse ikipe ifite.

Ntabwo ari Bugesera FC gusa yifuje uyu mutoza, kuko na Gorilla FC yateye intambwe yo kumuganiriza, ariko nta kinini cyavuye muri ibi biganiro.

Gatera azwiho gutoza abakinnyi biganjemo abakiri bato n’abandi baba badafite amazina manini, ariko akabyaza umusaruro mwiza.

Yatoje amakipe arimo Isonga FA, Sunrise FC na Rayon Sports yabayemo nk’umutoza wungirije.

- Advertisement -
Gatera yamaze kumvikana na Bugesera FC

UMUSEKE.RW