Gicumbi: Abaturage bihanangirijwe kugurisha amata mbere yo kuyaha abana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Mayor Nzabonimpa Emmanuel avuga ko abana bakwiriye kurindwa imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhangayikishishijwe n’ikibazo cy’abaturage bagifite imyumvire yo gushaka ubutunzi kurusha uko bakwita ku bana bibyariye, basaba gufatanya mu bukangurambaga ngo bahangane n’ ikibazo cy’igwingira mu bana no guhindura abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi cyane.

Mayor Nzabonimpa Emmanuel avuga ko abana bakwiriye kurindwa imirire mibi

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage gutekereza byagutse bakita ku bana babo kurusha uko bashakisha amafaranga azabateza ibibazo byo kurwaza imirire mibi, abasaba gufata neza abana bakabagaburira neza dore ko n’ibiribwa byeze aho baturiye.

Agira ati “Amata akomoka ku nka zacu mureke tuyanywe mbere yo kuyajyana ku isoko, ubwiza bwa Gicumbi n’ umukamo tuhafite ntitwakagombye kugira imirire mibi, muhe abana banyu amata ndetse mwegere n’ abajyanama b’ ubuzima babafashe gutegura ifunguro ryuzuye ,ntago kubaho neza bisaba ubushobozi buhambaye, ariko twe kurwaza abana bafite imirire mibi”.

Bamwe mu baturage bagaragaza abana bari mu mirire mibi nabo ntibavuga ko ikibazo giterwa n’ubushobozi bucye, ahubwo ari amakimbirane bafitanye mu ngo zabo no kugira imyumvire ikiri hasi.

Nyiramakuba Christine arwaje umwana uri mu mirire mibi, atuye mu Kagari ka Nkoto mu Mudugudu wa Bwangamwanda, avuga ko bakurikiranwa neza.

Agira ati “Umuto niwe uri mu ibara ry’ umuhondo kuko afite amezi icumi ku biro birindwi na magana atatu, gusa turashima ubuyobozi bw’Umurenge bwatwohereje ku kigo nderabuzima kuko niho badukurikirana neza umunsi ku munsi”.

Akarere ka Gicumbi kageze kuri 42% mu kurwanya igwingira, naho ku rwego rw’igihugu aka karere kari ku kigereranyo cya 33% bakaba basaba ubufatanye n’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwimbitse hagamijwe guhindura imyumvire y’abaturage, bagatekereza uko babaho neza aho gushaka amafaranga azabateza igihombo.

Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022 ubwo itsinda ry’Abadepite ryasuraga aka Karere mu Murenge wa Rutare bakahasanga abana barindwi bari mu mirire mibi ,gusa batanu muribo bari mu ibara ry’ umuhondo ,babiri nibo bari mu ibara ritukura , bose uko ari barindwi bari gukurikiranirwa kwa muganga mu rwego rwo kubafasha byimbitse.

Uhagarariye itsinda ry’Abadepite bari mu ruzinduko mu Karere ka Gicumbi , Hon Mbakeshimana Chantal yasabye buri umwe kumva ko gutekereza imibereho y’abana ari inshingano zabo kandi ko hagomba ubufatanye mu gukumira igwingira n’imirire mibi biri kugaragara mu miryango.

Yagize ati “Dufatanye mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’isuku n’isukura, buri wese atekereze icyakorwa, umugore n’umugabo dufite inshingano zo kubazwa ibyo dukora, abayobozi nabo batekerereze abo bayobora, ariko ikibazo cy’igwingira kigomba kuvaho.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere burashima abafatanyabikorwa bakomeje kubashyigikira mu kuzamura imibereho y’ abaturage, harimo kubaha amazi meza, kububakira ubwiherero n’amashuri ,dore ko n’imiryango yagaragayeho imirire mibi yagenewe amatungo magufi azabafasha kugaburira neza abana babo.

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi