Gicumbi: Abavomaga mu kabande barishimira amazi meza bahawe

Abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi bavomaga mu kabande bashyikirijwe ivomo bubakiwe nyuma y’uko bakoraga ibirometero bisaga 3 bajya gushaka amazi meza.

Abana baruhutse imvune zo kumanuka mu kabande

Aba baturage barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru nyuma y’imyaka itari micye bayagura ku mafaranga 300 y’u Rwanda, bavuga ko bazayabungabunga neza.

Batangaza ko kutabona amazi meza byabagiragaho ingaruka nyinshi, bakoreshaga ay’imvura naho mu gihe cy’izuba bakayagura ku banyonzi bakoraga urugendo rw’ibirometero 3 bakayabagurisha bahenzwe.

Nyiramakuba Christine utuye mu Kagari ka Nkoto ashima cyane ubuyobozi bwazirikanye imvune bahuraga nazo bazamuka ahitwa Gahanga bavuye gushaka amazi mu birometero birenga Bitatu bikoreye Ijerekani.

Aganira n’UMUSEKE yagize ati “Yewe ntako batadukoreye, kujya kuvoma byakoraga abafite imbaraga, gusukura abana byo hari igihe twabakarabyaga amaguru no mu maso gusa, gutegura ibyo kurya nabwo byari imibare kandi uzi ko indyo idasukuye neza itera indwara.”

Maniragaba Jean Luc akora akazi ko gutwara igare muri uyu Murenge (Umunyonzi) nawe ashimangira ko nubwo byatumaga babona agafaranga gatubutse ariko ko byari ikibazo gikomeye ku bantu badafite amikoro.

Ati “Twe dufite amagare natwe tuyakurayo twavunitse, kuko njyayo inshuro imwe nkazana amafaranga 1200 kuko ijerekani imwe ni 300 kandi mba natwaye Enye, tuyakura ahitwa Gahanga ni kure kandi mu kabande, abakuze badafite imbaraga ndetse ntibagire n’ amafaranga yo kuvomesha byari ingorane pe!, wasangaga bakoresha ay’ imvura kandi nayo hari igihe imara iminsi itagwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa, Rutare Irankijije Nduwayo ntatandukana n’ibyo abaturage bavuga kuko amazi yari akenewe cyane, yemeza ko bahawe umuyoboro w’amazi ya Kinjojo uzasaranganywa mu Tugari dutandukanye tw uyu Murenge.

Agira ati “Abaturage bari bakeneye amazi, umuyoboro wa Kinjojo babonye uragemura mu bice bya Gikurabo, Matyazo, Nyabisindu, Marembo na Kintaganirwa, gusa hari n’ahandi hari amavomo ariko adakora, twakoze ubuvugizi ku Karere twizeye ko bitarenze mu kwa munani nabyo bizaba byacyemutse”.

- Advertisement -

Yongeraho ko n’ubwo hari ababonye amazi hari n’utundi duce atari yageramo nk’ahitwa Ruti na Bariza badafite ivomo na rimwe , ndetse hari aho abaturage bavoma ariko bakoze urugendo rurerure.

Uyu muyoboro w’amazi watashywe kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, watanzwe n’umufantanyabikorwa w’Akarere World Vision, utahwa n’itsinda ry’Abadepite ryari ryasuye Umurenge wa Rutare.

Mayor Nzabonimpa ari kumwe n’ itsinda ry’ abadepite batashye umuyoboro w’amazi wa Kinjojo

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi