Gutakamba kwa Bamporoki kwageze kuri Perezida Kagame – Buri wese aravuga uko abyumva!

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame aramutsa Hon Bamporiki ubwo yinjiraga muri Guverinoma muri 2019 (Photo KT Press)

Perezida Paul Kagame yasubije umwe mu bakurikira Twitter, wavugaga ku gutakamba kwa Bamporiki Edouard, asamba imbabazi z’uko yakiriye indonke.

Perezida Paul Kagame aramutsa Hon Bamporiki ubwo yinjiraga muri Guverinoma muri 2019 (Photo KT Press)

Yumva Jean Paul ukora mu nzego z’Urubyiruko mu Karere ka Kamonyi, yavuze ku mbabazi Bamporiki yasabye Umukuru w’Igihugu, amusabira kuzihabwa no kwisubiraho ntazongere kugwa mu cyaha ukundi.

Ati “Imbabazi z’ Uwiteka n’ abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Ubu butumwa bwanyuze Pereza Paul Kagame na we aramusubiza.

Perezida Paul Kagame bigaragara ko ari gukurikira ibyo abakoresha Twitter bavuga ku gutakamba kwa Hon Bamporiki Edouard.

Yanditse asubiza ubutumwa bwa Yumva, ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha !!!”

Benshi bavuze uko babyumva…Umubyeyi yumve umwana wasabye imbabazi!

Abakurikira Twitter, nubwo Perezida Paul Kagame bisa naho yumvise gutakamba kwa Bamporiki ariko akongeraho ko no guhana bifasha, abamukurikira bakomeje gutakamba ngo ababarire Edouard Bamporiki.

Ndikumana Emmanuel ati Umwana iyo akosheje ariko akemera icyaha arahanwa ariko akagabanyirizwa ibihano ahubwo agahabwa izindi nama zisumbuyeho . Muri make akagororwa bishingiye ku makosa yakoze. Murakoze hakorwe igikwiye, umwanzuro wanyuma w’abanyarwanda uratanga n’umubyeyi wacu HE@PaulKagame .”
Potien Bizimungu ati Guhanwa si bibi Nyakubahwa ariko ntahanwe byihanukiriye dore yicurije ku karubanda.”
Hate No One Ati ” @PaulKagame mwaduhaye byinshi byiza no kuba nzi gusoma ubu butumwa nkandika n’ubundi mbikesha mwebwe n’abo mwafatanyije kubohora u Rwanda. Yarakosheje arko hari byiza yigeze gukora, basi agabanyirizwe ibihano nibinashoboka mumuhe imbabazi na we ndahamya ko atazasubira ukundi!”

Nubwo hari abavuga ko Umubyeyi akwiye kumva gutakamba k’umwana, hari n’abandi benshi babona ko bidahagije, Hon Bamporiki akwiye guhabwa igihano kitihanukiriye nk’Umuyobozi wateshutse ku nshingano.

- Advertisement -

Uwiyize Intore Nziza ati @PaulKagame uwo mugabo mubanze mumufungeho yumve uko uburoko bumera wanna, ubwo se ngo ni uko ari minister niyo mvamvu arimo kukwisabishwa imbabazi. Ahubwo aho kugira ngo ubabarire uwo byarutwa mukababarira #ndimbati wacu.”

UMUSEKE.RW