Gutwara nabi amatungo biri mu bituma inyama zitakaza ubuziranenge

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gutwara amatungo nabi mu Rwanda bigaragara hirya no hino mu gihugu
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) batangaje ko kuba hakiri amatungo atwarwa nabi agiye kubagwa biri mu bituma inyama zitakaza ubuziranenge.

Gutwara amatungo nabi mu Rwanda bigaragara hirya no hino mu gihugu, iyi modoka yavaga mu Majyepfo ijya i Kigali

Ibi biravugwa mu gihe hirya no hino mu gihugu bigaragara ko abacuruzi b’amatungo bayatwara nabi, bayajyana ku masoko n’amabagiro atandukanye.

Uku gutwara nabi amatungo bigaragara ku modoka zitwara Inka aho bagenda baziziritse amahembe n’amazuru.

Hari n’abazirika ihene cyangwa ingurube ku igare cyangwa kuri moto ndetse n’inkoko zigenda zicuramye ku igare bibangamira uburenganzira bw’amatungo.

Abatwara aya matungo binyuranije no kubahiriza uburenganzira n’amategeko n’uburyo bwo gutwara amatungo bavuga ko nta bundi buryo bayageza ku isoko cyangwa ku mabagiro.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bw’inyama zujuje ubuziranenge, hagaragajwe ko kuba amatungo atwarwa nabi no kuba hari abakozi badafite ubumenyi mu kubaga kinyamwuga, biri mu bituma inyama zitakaza ubuziranenge.

Iki gikorwa cyatumiwemo abafatanyabikorwa ba RICA ndetse n’impuguke mu bijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’inyama, harebewe hamwe imbogamizi zikiri mu kuba umuguzi wa nyuma w’inyama akigura inyama zitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi uhagarariye uruhererekane n’inyongeragaciro by’inyama mu Rwanda, Dr Francis Kimonyo yavuze ibikiri imbogamizi mu kuba hakiri amabagiro macye kandi atujuje ibyangombwa.

Yagize ati”Hari ikibazo cy’amabagiro makeya, amenshi atujuje n’ibyangombwa n’ibikoresho akaba ari bike cyangwa bitanahari, hakaba hari n’ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abakozi dukoresha mu mabagiro.”

- Advertisement -

Dr Kimonyo yavuze ko ikibazo cy’amatungo agitwarwa nabi agiye kubagwa biri mu byongera umubare w’inyama zitujuje ubuziranenge.

Ati ” Hari n’ikibazo cy’ amatungo agitwarwa nabi agiye kubagwa aho atwarwa mu modoka akubitwa akagera iyo agiye kubagirwa yananiwe, azirikwa ku bindi binyabiziga nka moto n’amagare.”

Uyu muyobozi avuga ko hari abakibaga amatungo atabanje gupimwa na ba veterineri, ndetse no kuba hari abaturage bakibagira amatungo ahantu hatabugenewe nko mu bihuru n’ahandi.

N’ubwo hakomeje kuvugwa ikibazo cy’inyama zitujuje ubuziranenge, hagarutswe no ku buke bwazo kuko ubu inyama ziribwa n’umugabo zigasiba undi kubera ibiciro bihanitse.

Denis Karamuzi, Umuyozozi w’umushinga ”ORORA WIHAZE” ugamije kuzamura ibikorwa bishamikiye ku bworozi ariko ukazirikana imbogamizi zihari zituma abanyarwanda batihaza ku bikomoka ku matungo ,yavuze ko icyo kibazo ahanini gishingiye ku myumvire y’abanyarwanda.

Ati”Usanga umuntu agira icyo arya, agira icyo avuga ngo kirazira,ibyo byose bigenda bigira ingaruka.”

Kuri iki kibazo kandi, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,RAB Dr Uwituze Solange, asaba ko amatungo adakwiriye gutwarwa ndetse  ritagomba kubabazwa mu gihe cyo kuribaga ari nayo mpamvu hashyizweho amabagiro yabugenewe.

Ati “Hari iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi rishyiraho amatungo uko akwiye gutwarwa.”

Umuyobozi wa RICA,Uwumukiza Béatrice abwira abaturarwanda ko nta muturage wemerewe kubagira itungo mu rugo adafite ubumenyi buhagije mu kubaga.

Yagize ati “Ni ukubwira abantu bose ko bibujijwe ko umuntu abaga itungo aho abonye hose kandi adafite n’umuveterineri uripima, agomba kurijyana ku ibagiro.”

Mu gucyemura ikibazo cy’inyama zitujuje ubuziranenge, MINAGRI yatangiye gutanga amahugurwa yoroshye ku babaga amatungo ndetse n’abandi bakora inyongeragaciro ku nyama, bakigishwa iby’ibanze bakwiriye gukora.

Usibye ubucucike mu modoka, Inka zizirikwa amazuru, iminwa n’imirizo
Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB Dr Uwituze Solange yaburiye abacuruzi b’amatungo bayatwara nabi
Dr Kimonyo Francis avuga ko gutwara nabi amatungo bigira ingaruka ku buziranenge bw’inyama
Umuyobozi wa ORORA WIHAZE, Denis Karamuzi
Uwumukiza Béatrice umuyobozi wa RICA

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW