Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana inkuru z’abantu biyahura,kandi umubare wabo ugakomeza kwiyongera uko iminsi yicuma. Ni ikibazo cyahagurukije inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, iz’ubuzima, abashakashatsi, abajyanama mu mitekerereze ndetse n’izindi, kugira ngo hashakirwe hamwe umuti w’iki kibazo.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye, yahurije hamwe abazihagarariye kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo bishingiye ku bushakashatsi, harebwe ingamba zafatwa mu gusigasira ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku mikurire y’umwana.
Mu nama yabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2022 i Kigali, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko hakurikijwe amakuru RIB ifite ku biyahura, umubare munini ari ab’igitsinagabo.
UMUSEKE wifuje kumenya impamvu zituma umubare munini w’abiyahura ari abagabo, Dr Murangira avuga ko imwe muri zo ari imiterere yabo.
Ati’’ Biterwa n’impamvu nyinshi, ariko wenda dushobora kubihuza n’imiterere y’abagabo, buriya abagabo akenshi bibikamo ibibazo byabo ntibabigaragaze, iyo bibarenze, akaba ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma biyahura“.
Avuga ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ivuga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ari uko ufite ibibazo mu
mitekerereze, byoroshye ko ashobora gukora ibyaha bihanwa n’amategeko.
Dr Murangira ashishikariza abagabo n’abandi bose bafite ibibazo by’imitekerereze kugana abajyanama mu mitekerereze bagafashwa bataragera ku rwego rwo kwihayura, aho anavuga ko umubare w’abagana Isange One Stop Center ukiri muto.
Bukuru Germaine, Umujyanama mu bijyanye n’imitekerereze muri Kaminuza ya Kepler agaragaza ko umuco nyarwanda uri mu bituma abagabo batavuga ibibazo byabo, bikaba byabatera kwiyahura.
Ati’’ Hari imvugo mu Kinyarwanda yajyaga ivuga ngo uhishe munda imbwa ntimwiba. abagabo bakunda guca uwo mugani, cyangwa se ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda“.
- Advertisement -
Avuga ko abanyarwanda bigishaga kugira ibanga ryo kutagaragaza umubabaro, ibituma hari abagifata umugabo
uwugaragaje nk’umunyantege nke, ibyo bigatera abagabo kwibikamo ibibazo byabo bakagera ubwo bahitamo kwiyahura mu gihe byabarenze.
Prof. Vnicent Sezibera avuga ko icyatumye kaminuza y’u Rwanda itegura iyi nama, ari uko ibibera mu muryango ari byo bigira ingaruka zituma hari abangirika mu mitekerereze bagahitamo kujya mu biyobyabwenge cyangwa bakiyahura, ariko ibyo byose bikagira ingaruka ku mwana akiri muto akaba yabikurana, ibituma adashobora kwiga neza ngo yiteze imbere cyangwa ateze imbere igihugu.
Mu mwaka wa 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe muri 2020/2021 bari 285. Uko ari 576, abagabo biyahuye ni 472 bangana na 82% naho abagore bakaba 104, bangana na 18%.
IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW