Hip Hop n’imyambarire yayo byaba bivuga ubutumwa bwiza? menya icyo ADEPR ibivugaho

Kuri ubu ntibikiri inkuru mu Rwanda kumva mu rusengero, abaramyi baterura indirimbo ya Hip Hop, bafasha abakirisitu kubegereza Imana.Gusa bikaba ibidasanzwe mu itorero rya ADEPR cyane ko iri torero ryakunze kurangwa n’amahame abuza indi mico idasanzwe kwinjira mu idini, hagamijwe gusigasira ubukirisitu.

Imanirakarama ni umwe mu Baririmba Hip-hop mu itorero rya ADEPR

Injyana ya HipHop ifite amateka yihariye mu Isi, ifatwa nk’iyibirara,ahanini babishingira ku myitwarire y’abayiririmba muri sosiyete runaka.

Ubusanzwe iyi njyana ifatwa nk’iyabirabura, yadutse mu 1976,izanywe n’umunya-Jamaica,Kool Herca ndetse yaje kwifatanya n’abandi bavanga imiziki mu guteza imbere iyo njyana.Ifatwa nk’ifitanye isano rikomeye n’ubucakara bwakorerwaga abirabura, ari nayo mpamvu kenshi ari bo  bayisangamo.

Kuba iyi njyana yari imenyerewe mu tubyiniro no mu bitaramo mu miziki itari iyo guhimbaza Imana, none ikaba isanzwe ikoreshwa no mu rusengero, ni ibintu na magingo nubu hari abatarumva ko bishoboka.

Kuri ubu mu Rwanda,hari abaririmbyi n’amakorari biyemeje kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu njyana ya Hip Hop.

Urugero rwa hafi, ni mu minsi ishize, korari imwe yo mu Karere ka Kirehe, yasohoye indirimbo iri muri iyi njyana,bise ngo”Inzu barayitaha” bifashishije amagambo ari muri bibiliya.

Kuva iyo ndirimbo  yasohoka, abantu bakomeje kujya impaka y’uburyo itorero ADEPR ryemera injyana itavugwaho rumwe kuririmbwa. Gusa hari n’abandi bumva ko ntacyo itwaye cyane ko mu kuvuga ubutumwa nta mipaka ihari.

Imanirakarama Deo, asengera mu itorero rya  ADEPR ,akaba n’umuhanzi ururimba injyana ya HipHop, avuga ko ubusanzwe iyi njyana  itagakwiye kuba ari ikibazo ariko imyatwirire ya bamwe, ari yo ituma izaho umugayo byatumye hari abamusaba kuyireka.

Yagize ati “Kuva aho ntangiriye kuyikorera ntabwo nahuye n’ibibazo byinshi.Gusa hari bamwe bagenda bakujomba utuntu,bati yireke, ni iy’ibirara ariko nabo,ni bake.”

- Advertisement -

Imanirakarama avuga ko ubuyobozi bw’itorero bwashimye ko akora iyi njyana kandi ko hari benshi bafashijwe kubera yo.

Gusa avuga ko hari bamwe bivugwa ko bakijijwe kandi bararimbaga iyi njyana mu muziki usanzwe bafite imyifatire itari myiza,ariko baza no mu muziki wo kuramya, ntibahindure iyo imyifatire.

Ati “Ubutumwa bwose umuntu yaba atanga mu njyana runaka,ni uko agomba kubikora akijijwe, agasa nabyo.Hari ababikoraga bakinywa ibiyobyabwenge,izo ngero ndazifite kuko hari abo twajyanaga mu gitaramo ugasanga hari abaje babanje gufata ibiyobyabwenge.Nge ndavuga ngo niba narakikijwe naravuye muri ibi ngomba kubera abandi urugero.”

Yavuze ko umuririrmbyi w’injyana zo guhimbaza Imana aba akwiye kwambara bivuga ubutumwa bwiza, bitandukanye n’abakora umuziki usanzwe.

Issa Noel Karinijabo , ni umunyamakuru umaze igihe akora ibiganiro by’umuziki uramya ukanahimbaza Imana. Avuga ku buryo umuririrmbyi wa Hiphop akwiye kwitwara, yagize ati “Ikijyanye n’uko injyana yakoreshwa, nta kibazo byaba biteye,kuko uburyo bwose, twavugamo ubutumwa bwiza na babandi bumva amarenga [birabafasha], hari abantu badashobora kumva indirimbo iri mu njyana ya Rock,igisirimba, ariko bakunda Hiphop,ukaba urabafashije.”

Gusa nawe avuga ko abakora iyo njyana baba bakwiye kugira uko bitwara, biranga umukirisitu.

Ni iki itorero rya ADEPR rivuga kuri iyo njyana?

Umuyobozi Mukuru  w’Itorero rya ADEPR,Ndayizeye Issai, yavuze ko kuba hakorwa ivugabutumwa mu njyana ya Hiphop nta cyo bitwaye.

Yagize ati “Uburyo bushya bw’ivugabutumwa ni byiza ko tubutekereza.Itorero rimaze imyaka 80,reba ikinyejana turimo.Ese mbere wari uziko umuntu yabwiriza akoresheje youtube abantu bakihana?”

Yakomeje ati “Ikibazo cya mbere ntabwo ngishyira muri ryhtm,twashyizeho Minisiteri ishinzwe amakorari n’abaririmbyi, ntabwo navuga ngo uyu mwanya Hip Hop muri ADEPR ntabwo zemewe,ntabwo abantu bakora gutya, ahubwo tugira ikiganiro hano gihugura abaririmbyi[kuri Life radio].

Ikigira indirimbo ubutumwa bwiza ni iki? Ikiyigira ikibazo mu ivugabutumwa ryayo ni ikihe? Nicyo abantu bakeneye kuzasesengura,bakareba.”

Yakomeje ati “Ushobora no kujya mu gihugu ugasanga amarythm twemera twe, muri icyo gihugu uburyo bwemewe mu ivugabutumwa rikoreshwa cyane ni Hip Hop,ntabwo ikibazo nakita rhythm,ahubwo nazabyitaho cyane, ariko dufite n’abahanga mu by’imiririmbire. Ntabwo nabwira abaririmbyi ngo Hip Hop ni ikibazo, ikibazo si icyo.”

Kugeza ubu munsengero zitandukanye  by’umwihariko mu bihugu byateye mbere,injyana ya HipHop,irakunzwe cyane, mu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko bikiri urugendo mu bihugu biri mu nzira y’ Amajyambere birimo na Afurika.

Korali yo mu Karere ka kirehe iririmba Hip-hop ntivugwaho rumwe.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW