Huye: Amaterasi y’indinganire yakumiriye isuri yangizaga ibidukikije ku misozi ihanamye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwafashe ingamba zo guca amaterasi y’indinganire n’ayikora ku misozi ihanamye kugira ngo bakumire isuri yangizaga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko umusaruro w’ahaciwe amaterasi y’indinganire wikubye kabiri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwahaye  akazi  ko guca amaterasi y’indinganire rwiyemazamirimo kubera ko mu mirima y’abaturage hamanukaga isuri igatwara imyaka, ifumbire, n’ubutaka ikabijyana mu kabande.

Ubuyobozi bukavuga ko iyo mirwanyasuri yatumye umusaruro abahinzi babona wiyongera.

Ntijyinama Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Butare, mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi, avuga ko mu isambu ye ariho iki gikorwa cyo guca amaterasi cyahereye.

Ntijyinama agahamya ko umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori asarura wikubye kabiri ugereranyije n’uwo yabonaga mbere.

Yagize ati: ”Twashyiraga inyongeramusaruro mu mirima yacu, bugaca yatwawe, ubu iki kibazo cyararangiye.”

Uyu muturage yanavuze ko usibye umusaruro babona, muri ayo materasi bahateye ubwatsi bagaburira amatungo yabo.

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Kinazi Karambizi Emmanuel avuga ko hakiri ahantu hahanamye ho mu Kagari ka Kabona bateganya gucamo amaterasi y’indinganire.

Ati: “Buri wa kabiri dukora umuganda wo gutunganya ahari imirwanyasuri, dutera ibiti, tugaca n’imishyashya.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André avuga ko mu bikorwa bitandukanye bigamije kurengera ibidukikije batangiye gushyira mu bikorwa byatumye umubare  w’abashomeri ubonamo akazi.

Ahari amaterasi y’indinganire usanga harimo n’ubwatsi aborozi bagaburira amatungo yabo

Kamana atanga urugero rw’ahatewe ibiti by’ishyamba, ibivangwa n’imyaka, cyane mu Mirenge umushinga wa ”GREEN Amayaga” ukoreramo.

Yagize ati: ”Dutanga akazi kuri ba Rwiyemazamirimo na bo bakagaha abaturage bahereye ku baturage bahafite imirima.”

Akavuga ko kurwanya isuri, kurengera ibidukikije no guha akazi abatagafite  ari igikorwa bishimira.

Abaturage 432 mu Murenge wa Kinazi ni bo bahawe akazi ko guca amaterasi y’indinganire, Ubuyobozi bukavuga ko uyu mubare w’abandi bazahabwa akazi, uzagenda wiyongera bitewe n’amafaranga bazajya bashyira mu Ngengo y’Imali y’Akarere ya buri mwaka.

Ku misozi ihanamye yo mu Murenge wa Kinazi niho haciwe amaterasi y’indinganire
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye Kamana André

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye.