Huye: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunze umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 akekwa gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko nk’uko amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Tumba, abyemeza.

Iki cyaha bikekwa ko cyabaye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 18 Gicurasi 2022, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana, Umudugudu w’Amahoro mu Karere ka Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital yirinze kugira byinshi atangaza ku byabaye, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zikibikurikirana, gusa amakuru avuga ko uwo mugabo yakuyemo uwo mwana imyenda, amusambanyiriza mu murima wa soya.

Uwo mwana yahuye na we ubwo yari agiye kwa nyirakuru, amujyana muri uwo murima, maze aza kumvwa n’abantu bigenderaga, ataka ngo ”Wandeka nkiyambarira,” maze na bo niko guhita batabara.

Hari amakuru yandi avuga ko uwo mugabo yari yasinze, yari yiriwe anywa inzoga, bikekwa ko ari zo zabimukoresheje.

Migabo Vital uyobora Umurenge wa Tumba, yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Yagize ati “Ukekwa yarafashwe kandi n’uwahohotewe na we ari gufashwa, hari bimwe na bimwe tutaramenya neza, bizagaragazwa n’iperereza. Uwakoze ibyaha nk’ibyo ajyanwa kuri RIB iri muri aka Karere ka Huye.”

Yasabye abaturage kwirinda ibyaha n’ababyeyi bakita ku bana babo.

- Advertisement -

Ati “Turakangurira abantu bose kwirinda ibyaha, n’inzira zose zatuma binjira mu byaha, tukongera kwibutsa ababyeyi kwita ku burere bw’abana, bamenya aho baba bari buri kanya, n’abo babasigiye, haba hari ibibaye, bakihutira kumenyesha inzego zibishinzwe batarasibanganya ibimenyetso.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW