Ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi, ni bwo ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ahazabera umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Mozambique izahakirira kuko stade yakiriraho hari ibyo itujuje.
Abakinnyi ndetse n’abandi bose bajyanye n’Amavubi bitewe n’inshingano bafite, bose bahageze Amahoro ndetse nta wigeze agirira ikibazo icyo ari cyo cyose muri uru rugendo.
Iyi kipe icumbitse muri Gold Reef City Park Hotel, hafi ya First National Bank Stadium izakira umukino. Abakinnyi bakigerayo bahawe akaruhuko, ariko bikaba biteganyijwe kuri uyu wa Mbere baza gukorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns.
Abakinnyi 21, ni bo bamaze kugera muri Afurika y’Epfo, bikaba biteganyijwe ko rutahizamu wa Simba SC, Kagere Meddie na Rafaël York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède, bahagera kuri uyu wa Mbere.
Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alós Ferrer, yishimiye ko urugendo rutabavunnye kandi ari ibintu by’ingenzi ku bakinnyi bagiye gukina umukino ukomeye, kandi biteguye.
Ati “Dufite iminsi itatu yo kwitegura. Intego yacu ni ukwitegura gukina na Mozambique. Ni umukino w’ingenzi cyane. Ukuri ni uko ari umukino w’ingenzi cyane kuri twe.”
Kapiteni w’iyi kipe, Nirisarike Salom, yabanje gushimira Imana ko bahageze Amahoro ariko avuga ko icyizere cyo kwitwara neza gihari.
Ati “Nasanze bagenzi banjye bameze neza, morale irahari. Ndetse n’imyitozo bakoranye n’umutoza nabonye hari icyizere. Intego dufite ni ukwitwara neza muri iyi mikino yose. Ku bwanjye mbona ikipe nimara kumenyerana izitwara neza. Intego dufite, navuga ko dushaka itike y’Igikombe cya Afurika kandi birashoboka. Navuga ko igihe ari iki kuko urebye abitabiriye ntacyo baturusha.”
Uyu myugariro yakomeje asaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe y’Igihugu, kuko hari imbaraga byongerera abakinnyi.
- Advertisement -
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], Nizeyimana Mugabo Olivier waherekeje iyi kipe, yavuze ko urugendo rwagenze neza bitewe n’uko rutabaye rurerure.
Uyu muyobozi yavuze ko abizi neza ko kubona itike y’Igikombe cya Afurika bisaba imbaraga, kandi abakinnyi biteguye guhangana bagatahana intsinzi ku mukino wa Mozambique.
Ati “Abanyarwanda ntibakwiye gucika intege ku ikipe yabo, ntabwo byaba ari byiza. Ntabwo twitwaye neza mu bihe bishize, dukeka ko hari ibyo twagombaga gukosora. Umukinnyi utari hano si uko yahanwe ahubwo ni amahitamo y’umutoza. Icyo umutoza yakoze ni ugushaka abakinnyi badufasha muri iki gihe.”
Ni umukino wo mu itsinda rya 12 [L], uteganyijwe tariki 2 Kamena. U Rwanda ruri kumwe na Sénegal, Mozambique na Bénin. Nyuma yo gukina na Mozambique, Amavubi azahita yakira Sénegal kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Abakinnyi bashobora kubanzamo, ni Kwizera Olivier, Manzi Thierry, Nirisarike Salom, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombolenga, Bizimana Djihadi, Mugisha Bonheur, Rafaël York, Kagere Meddie, Hakizimana Muhadjiri na Mutsinzi Ange.
UMUSEKE.RW