Imbamutima za Nyinawumuntu Grȃce wegukanye igikombe i Paris

Ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi, ni bwo i Rwanda hatashye inkuru nziza yavugaga ko u Rwanda rwegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe y’abari munsi y’imyaka 13 [U13] ritegurwa n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ku bufatanye ifitanye n’Ibihugu bitandukanye ku Isi.

Académie ya PSG mu Rwanda yegukanye igikombe itsinze Brésil

Iri rushanwa u Rwanda rwaryegukanye rutsinze Igihugu cya Brésil biciye muri za penaliti nyuma yo kugwa miswi amakipe yombi akanganya 0-0.

Mu kiganiro cyihariye, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Académie ya PSG mu Rwanda, Nyinawumuntu Grȃce yahaye UMUSEKE, yasobanuye byinshi birimo kugaragaza ko u Rwanda rufite abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ahubwo bakwiye gukurikiranwa neza.

Nyinawumuntu yavuze ko u Rwanda rwigiye byinshi muri iri rushanwa rwari rwitabiriye bwa Mbere, nyamara rwarahuye n’Ibihugu by’ibihangange muri ruhago y’Isi.

Ati “Ni irshanwa twigiyemo byinshi. Twahuye n’amakipe arimazemo hafi imyaka itandatu. Ni irushanwa ryari ku rwego rwiza. Byaduhaye icyizere ko natwe u Rwanda mu myaka iri mbere tuzaba dufite abana beza, ari nacyo kiduha icyizere ko Ikipe yacu y’Igihugu izaba ikomeye mu myaka iri mbere.”

Yakomeje agira ati “Ni irushanwa riri ku rwego rukomeye ku rwego rw’abana, kuko ni irushanwa ririmo Ibihugu birimo umupira dusanzwe tuzi ko bikomeye. Abana hari ibyo bigize kuko bakinnye imikino myinshi. Hari igihe bakinaga imikino ibiri ku munsi. Njye ndabona ko ari ikintu gikomeye ku bana bacu.”

Yavuze ko kwegukana igikombe ku Rwanda bisobanuye ikintu kinini cyane, ukurikije Ibihugu bikomeye rwahuye nabyo.

Ati “Kwegukana igikombe ku Rwanda bivuze ikintu gikomeye cyane. Icya mbere biragaragaza ko mu Rwanda hari impano zikomeye z’abana. Ikindi, nibaza ko umwana icyo wamutoza cyose ugishyizeho umutima bigaragara ko yagikora, ndetse n’umupira birashoboka ko hagiyeho amarerero akurikiranwa neza, mu myaka itanu, icumi, dushobora gusubira mu gikombe cya Afurika cyangwa tukaharenga tukajya n’ahandi.”

Yavuze ko abana b’Abanyarwanda bitwaye neza bose bashimwe ndetse bakandikwa n’abari babishinzwe, ariko batarabwirwa ikizakurikiraho, gusa afite icyizere ko hazavamo ibyiza kuko umunyezamu mwiza w’irushanwa yabaye uw’u Rwanda, n’uwatsinze ibitego byinshi yabaye uw’u Rwanda.

- Advertisement -

Grȃce yakomeje avuga ko buri umwe wakurikiranye iri rushanwa, yatunguwe n’uburyo abakinnyi b’u Rwanda bitwaye ukurikije uburambe bw’amakipe yari amaze imyaka myinshi  aryitabira nyamara u Rwanda yari inshuro ya Mbere ruryitabiriye.

Uyu muyobozi wa Tekinike muri Académie ya PSG mu Rwanda yavuze ko mu gihe gito amaranye n’aba bana bari munsi y’imyaka 13, yasanze bifitemo impano zidasanzwe ahubwo bakwiye gukurikiranwa neza kugira ngo bazabyazwe umusaruro mwiza ku Gihugu cy’u Rwanda.

Ati “Abana mu gihe gito maranye nabo, bifitemo ubushobozi buhambaye. Bifitemo umupira, habayeho gahunda nziza yubatse yo gukurikirana abana b’Abanyarwanda, twifitemo wa mupira wavuga ngo uba Brésil, uba Sénegal, uba hirya no hino ku Isi. Icyo wenda abo baturusha, ni ugushyiraho gahunda yo gukurikirana abo bana. Icyo nabonye nahagararaho, ni uko aba bana bifitemo impano yo gukina umupira, njyewe naratunguwe cyane.”

Kwegukana igikombe ku Gihugu cyacu, ni igisobanuro cy’uko Abanyarwanda bashoboye, kandi ari Abatsinzi mu gihe babishatse.

Uyu muyobozi wa Tekinike yagize ati “Kwegukana igikombe ku Gihugu cyacu bivuze ikintu kinini cyane. Njya numva abantu bavuga ngo u Rwanda rwateye Imbere mu bintu byose ngo ariko umupira wasigaye inyuma. Iki rero kigaragaje ko umupira wacu ntabwo wasubiye inyuma ahubwo ukeneye gahunda yo kuwubaka ariko umupira turawufite. Ikindi iki gikombe kivuze, kiributsa abantu benshi ko turamutse dushoye mu bana twagira abakinnyi beza mu gihe kiri imbere.”

Biteganyijwe ko itsinda ry’abajyanye na Académie ya PSG mu Rwanda bose [Delagation], bagera mu Rwanda Saa moya za nijoro [19h].

Uyu mutoza yavuze ko iyi ntsinzi atari iy’abatoza gusa ahubwo ari iy’Abanyarwanda bose, kandi ashimira cyane abayobozi bo mu nzego zitandukanye zabashije kuri buri kimwe.

Nyinawumuntu yabaye umutoza wa AS Kigali Women Football Club mu gihe kingana n’imyaka icyenda anaba umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru guhera mu 2014.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Académie ya PSG mu Rwanda, Nyinawumuntu Grȃce, ahamya ko u Rwanda rufite abana bafite impano ya ruhago bakwiye kwitabwaho
Académie ya PSG mu Rwanda yahesheje ishema u Rwanda mu Bufaransa
Ganza Tabu Arlick yabaye umunyezamu mwiza w’irushanwa

UMUSEKE.RW