Imyitwarire ya Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru -Icyo Akarere ka Musanze kavuga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Kamanzi Axelle Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage (Archives)

Umuyobozi w’Akarere yasubije ikibazo Umunyamakuru wa Flash radio/TV wabajije Visi Mayor w’Akarere ka Musanze, Kamanzi Axelle akamureba akamwihorera. Ikibazo cyabazaga inzu z’abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Shingiro zenda kubagwaho. Meya yavuze ko “Umuyobozi yakoze amakosa y’akazi”.

Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Aganira n’Umuseke, Meya wa Musanze, Ramuri Janvier yagize ati “Ubu dufite icyegeranyo duheruka gukora mu mpera z’ukwezi kwa Kane cy’abaturage, ari abadafite inzu ari n’abafite izashaje. Abafite inzu nka ziriya turabafite muri icyo cyegeranyo cyakozwe, ariko tunafite gahunda yo kugenda tunabafasha, inzu nka ziriya zigenda zisanwa.

Bariya bo muri uriya Murenge (Shingiro), na bo bari mu cyegeranyo cyakozwe. Akarere kari kwegeranya ubushobozi, hari ubwo tumaze kubona, hari ubwo tugenda dukura mu bafatanyabikorwa, hari n’ubwo turi gusaba n’urwego rw’Igihugu bagire icyo badufasha, cyane ko n’imibare ishobora kurenga ubushobozi bw’AKarere, numva icyo twababwira, na bo bari muri icyo cyegeranyo cy’abazagenda bafashwa kugira ngo babone amacumbi.”

Umuyobozi w’AKarere yasabye kandi abaturage kujya bafata neza inzu baba bubakiwe kugira ngo zidasenyuka kare.

 

Visi Mayor wanze gusubiza Umunyamakuru “yakoze ikosa ry’akazi”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho ya Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Musanze, yanga gusubiza ikibazo cy’Umunyamakuru.

Umunyamakuru Umuhoza Honore ukorera Flash Radio/TV yabwiye Umuseke ko  ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, ari bwo uyu muyobozi yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru, (Interview ) maze abazwa ibibazo.

Umuhoza wari wabanje kumubaza ku kibazo cy’ababyeyi batita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi bagamije kugira ngo bakomeze guhabwa inyunganiramirire ”Shisha kibondo”, yamubajije ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro bafite inzu zishaje zenda kubagwaho.

- Advertisement -

Visi Meya aho gusubiza, yatumbiriye Umunyamakuru aramureba, yanga kuvuga, abandi bibashobeye  baramushimira, na we ahita ashibura agenda ubudakebuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier yabwiye UMUSEKE ko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, kuba yaranze gusubiza itangazamakuru ku byo yari abajijwe byafatwa nk’amakosa yo mu kazi, ko akwiye ubujyanama.

Ramuri Janvier yabwiye UMUSEKE ati “Icyo dukora ni Ubujyanama. Tugifata nk’uko mu buzima, mu kazi, umuntu ashobora gukosa, ashobora kugira igikorwa (reaction) yakora idakwiye, muri icyo gihe yari arimo, turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”

Yakomeje ati “Ni uko nguko tubifata, wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”

Amakuru  Umuseke wamenye ni uko Umuyobozi wungirije w’Akarere ka musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atari ubwa mbere yanze gusubiza itangazamakuru.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW