Iradukunda Bertrand yatandukanye na Township Rollers

Mu kwezi kwa cumi kwa 2021, ni bwo Iradukunda Jean Bertrand yerekeje muri Botswana aho yari agiye gutangira akazi mu yari ikipe ye nshya yari yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iradukunda yari amaze amezi arindwi muri Township Rollers

Gusa uyu musore, ntabwo yorohewe n’ibihe yagiriye muri Township Rollers kuko yongeye kuhagirira imvune yo mu ivi bituma amara igihe adakina.

Mu kwezi kwa 12 kwa 2021, ni bwo hamenyekanye amakuru y’imvune ya Bertrand, wavunikiye mu myitozo bigatuma abagwa akamara ukwezi ari hanze y’ikibuga.

Nyuma yo gukira, yagiye agaruka ariko bikomeza kumugora bitewe n’ibihe yari avuyemo.

Nyuma y’amazi arindwi gusa ari muri Township Rollers, uyu mukinnyi yamaze guhabwa urwandiko [Release letter] rumwemerera kuba yakwishakira indi kipe iyo ari yo yose.

Ubwo yavunikaga mu mpera z’umwaka ushize, Iradukunda yari yasobanuye iby’imvune ye gutya “Navunitse ivi ubwo nari ndi mu myitozo. Ubwo abaganga bambagaga bari bambwiye ko imvune ibaye ari nini namara hafi ibyumweru bitandatu, ariko ubu namaze kumenya ko nzamara ukwezi kumwe kuko imvune yanjye idakanganye cyane.”

Uyu musore yemereye zimwe mu nshuti ze za hafi ko mu mpera z’iki cyumweru azaba nta gihindutse azaba ari mu Rwanda.

Si ubwa mbere Bertrand abagwa mu ivi, kuko ubwo yatandukanaga na Police FC mbere yo kwerekeza muri Mukura VS.

Yakiniye amakipe arimo Isonga FA, APR FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS na Gasogi United yaherukagamo mbere yo kwerekeza muri Botswana.

- Advertisement -
Bertrand ntabwo yahiriwe muri Botswana

UMUSEKE.RW