Abahanzi 3 bakoze indirimbo ifasha abantu kunga ubumwe n’Imana-VIDEO

Isaac Rabine ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yisunze Gentil Misigaro na Patient Bizimana bakora indirimbo ivuga ugukomera kw’Imana igamije gufasha abantu kunga ubumwe na yo.

Isaac Rabine, Gentil Misigaro na Patient Bizimana bakoranye indirimbo

Iyi ndirimbo aba bose bahuriyemo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022. Ni indirimbo yakomotse muri Bibiliya mu gitabo cya KUVA 03:14 aho Imana ituma Mose ku bwoko bwayo.

Iyi ndirimbo isobanura ko ugukomera kw’Imana kuriho kandi kuzahoraho iteka ryose.

Itangira iti “Izina ryawe witwa Ndiho Uriho kandi uzahoraho Izina ryawe witwa Jehovah shamah urakomeye Man’ihoraho.”

Isaac Rabine utuye mu gihugu cy’Ububiligi yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo igaragaza ahakomotse intsinzi y’abera.

Ati “Amaraso yavuye kuri wa musaraba niyo yavuyemo intsinzi y’ abera. Hariho Imana ikomeye kurusha byose.”

Akomeza avuga ko ari Imana y’amaboko itajya itsindwa mu mibereho yayo kubera ugukomera kwayo. Avuga ko ubwo yahuraga na Gentil Misigaro wari waje mu gitaramo mu Bubiligi yamusabye ko bayikorana batangira umushinga wayo kugeza ugeze ku musozo.

Ati “Nifuzaga gukorana indirimbo nawe kuko indirimbo ze zirimo ‘Biratungana’ zaranyuze cyane.”

Ku muramyi Patient Bizimana nawe bahuriye i Burayi, amusaba ko yazamufasha muri iyi ndirimbo nk’inshuti baziranye kuva kera, abyemera uko. Avuga ko ari umugisha kuba yarakoranye n’aba bahanzi bombi kuko ari abahanga kandi bafite umuhamagaro.

- Advertisement -

Isaac Rabine yamenyekanye cyane muri Korali Hoziyana akiba mu Rwanda, ubu ni Umukristo muri ADEPR Namur mu Bubiligi ari no muri Korali yaho.

Amajwi ya ‘Urakomeye’ yafatiwe mu gitaramo cya ‘Biratungana’ cyabereye mu Bubiligi anonosorwa (Mix&Mastering) na Gentil Misigaro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Weya Production.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Urakomeye’ ya Isaac Rabine yakoranye na Gentil Misigaro na Patient Bizimana

Isaac Rabine afite indirimbo zirimo ‘Ubwami bwawe buze’, ‘Izabisohoza’ n’izindi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW